Kuri uyu wa Gatandatu, muri Petit Stade i Remera, hari gukinwa Umunsi wa Kabiri w'Imikino ya nyuma ya Play-offs zizagena amakipe yegukana igikombe n'ayegukana umwanya wa gatatu.
Ni imikino iri kuba mu gihe u Rwanda ruri gutegura kwakira irushanwa ritaha rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri muri Afurika mu bagabo (CAVB Men’s Club Championship) rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.
Mu kwitegura iri rushanwa, abasifuzi bari kwifashisha ikoranabuhanga ribafasha gusubiramo amakosa no gufata ibyemezo bikwiriye mu mukino, irimenyerewe nka VAR mu mupira w'amaguru.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yavuze ko ibikoresho byose byabonetse ndetse iri koranabuhanga riri gukoreshwa.
Ati “Twatangiye kugerageza ibintu byo kugira ngo hazemo umucyo mu bijyanye n’imisifurire, tuzana camera zituma tureba neza mu gihe umukinnyi haba harimo kutemera icyemezo cy’umusifuzi. Twazanye ibikoresho bigezweho.”
Ubwo irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship riheruka kuba mu 2025, ryabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.









Loading comments...
Tanga igitekerezo