Kuba rwari uruzinduko rw’amateka kandi rufite byinshi rusobanuye ku bakuru b’ibihugu byombi n’abaturage muri rusange, byatumye uyu munsi abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bagikomeje kugaruka ku byaruranze.

Benshi na n’ubu baracyavuga ku buryo umutekano wari ucunzwe ku mpande zombi, abashinzwe kurinda abakuru b’ibihugu ubona bunze ubumwe, bari gukorera hamwe mu buryo budasanzwe.

Hari andi mashusho yakoze benshi ku mutima, y’umusirikare w’u Rwanda n’uwa Congo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho uw’u Rwanda yegereye mugenzi we wa Congo akamusuhuza (bimwe urubyiruko rwita gutanga chance), bakaganira gato imbere yabo mu mazi hari ubwato bugenda.

IGIHE yakusanyije amwe mu mafoto benshi mu bakurikiye uru ruzinduko mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga batabonye by’umwihariko agaragaza abashinzwe umutekano ku mpande zombi.

Imyambarire y'abasirikare ba RDC nayo iri mu byakomeje kuvugisha benshi
Umutekano wo mu mazi wari wakajijwe ku rwego rwo hejuru
Uyu musirikare wa RDC nawe yavugishije benshi
Abasirikare babiri ba RDC n'umwe w'Umunyarwanda bari kumwe bose bacunga ahantu hose hashobora guturuka umwanzi
Abasirikare ba RDF mu kazi bahora biteguye
Aba Marine bacunga umutekano ku ruhande rwa RDC bagaragaye mu bwato bafite imbunda ziremereye
Aba basirikare babiri bavugishije benshi nyuma yo kugaragara basuhuzanya mu buryo benshi bazi nko guhana "chance"
Nyuma yo gusuhuzanya babanje no kuganiraho gato ku buryo akazi ko gucunga umutekano bagakoreye hamwe
Nta numwe wahumbyaga kugira ngo hatavaho hagira igihungabanya umutekano w'abakuru b'ibihugu byombi
Abarinda Perezida wa RDC bagaragaraga ahantu hose bari maso
Umutekano wari ucunzwe neza no kugeza mu mazi
Abarinda Perezida wa RDC bagaragaraga ahantu hose bari maso
Ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu naho umutekano wari wakajijwe
Mu Kiyaga cya Kivu amato y'abasirikare yabaga azenguruka buri kanya
Mu Kiyaga cya Kivu amato y'abasirikare yabaga azenguruka buri kanya

Amafoto: Niyonzima Moïse