Magingo aya, imirimo yo kubaka aka gace irarimbanyije ndetse iri hafi kugera ku musozo. Ubu umuntu uhageze atangira gukururwa n’ubwiza bwaho na mbere y’uko hatahwa.
Kuri ubu hashyizwe intebe abantu bashobora kwicaramo bakaruhuka, hashyirwa amatara amurika ku buryo byo ubwabyo bitanga ifoto nziza mu masaha y’ijoro.
Hamaze kubakwa kiosks zishobora gutangirwamo serivisi zinyuranye zirimo nk’amafunguro, bivuze ko mu gihe kiri imbere abazajya bahasura bazajya bakumbura ibihe bahagirira.
Muri Werurwe 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira imirimo yo kubaka no kuvugurura agace katagendwamo n’imodoka kazwi nka ‘Car Free Zone’ kakagirwa ‘Imbuga City Walk’.
‘Imbuga City Walk’ igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WiFi (internet), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye.
Uyu mushinga wateganyirijwe miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
























Amafoto: Niyonzima Moise




Loading comments...
Tanga igitekerezo