Muri Pariki y’Ibirunga ni hamwe mu hagaragarira akazi gakomeye aba bagabo n’abagore bakora, ubwo umunyamukuru ufata amafoto, Emmanuel Kwizera yagiriraga uruzinduko muri iyi pariki yabonye umwe muri aba barinzi afite umurava udasanzwe.

Iyi foto igaragaza umurinzi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari kugenzurira umutekano mu migano miremire muri iyi Pariki iherereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ifite ubuso bwa kilometero kare 160, igizwe n’amashyamba n’ibirunga bitanu ku gice cy’u Rwanda ari byo Kalisimbi, Muhabura, Sabyinyo, Bisoke na Gahinga.

Ifoto: Emmanuel Kwizera