Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. Wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe cyugarije igihugu.
Bitandukanye n'ibihe byashize, kuri iyi nshuro witabiriwe n'abantu bake, abandi barimo n'abagize imiryango y'abasoje amasomo bawukurikiranira kuri Televiziyo Rwanda n'imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Abasirikare b’u Rwanda baserutse mu karasisi kakunzwe na benshi kubera ubuhanga buzira kubusanya bagakoranye.
Icyatunguye benshi ni ukubona bamwe muri aba basirikare b’igitsina gore baseruka bambaye amajipo utari usanzwe umenyerewe cyane mu Gisirikare cy’u Rwanda. Ni ubwa mbere mu mateka abasirikare b’u Rwanda b’abagore bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant bambaye amajipo, kuko mu nshuro zose zabanje baserukaga bambaye amapantalo nka basaza babo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye aya mafoto bagaragaje ko bishimiye izi mpinduka zo kwambara amajipo ku basirikare b’abagore, ibintu bisanzwe bimenyerewe mu bihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye aba basirikare kumva neza ko mu byo bakora byose bagomba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.
Yagize ati "Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, gukorana kwazo n’abaturage mu buryo bwa hafi byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere. Ndabasaba gukomeza muri uwo murongo no kudatezuka ku ntego. Kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu kigere aho cyifuza bisaba igisirikare cy’umwuga gifite imbaraga, ubushobozi n’imyifatire myiza.’’
Yavuze ko akazi abasirikare bakora n’inshingano za RDF bituma Abanyarwanda n’abaturarwanda bumva ko bafite umutekano usesuye, bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.
Perezida Kagame kandi yanahembye abanyeshuri bahize abandi aho mu bize imyaka ine hahembwe Fred Rugamba, mu basoje imyaka itatu hahembwa Jimmy Rutagengwa mu gihe mu bize umwaka hahembwe Alphonse Niyibaho, wahize abanyeshuri bose.



























































Amafoto: Niyonzima Moïse




Loading comments...
Tanga igitekerezo