Kuva icyo gihe ibihugu byinshi byifatanya n’Isi mu kwizihiza uyu munsi ufatwa nk’uw’ibitwenge.
Kuri uyu munsi, abantu bibutswa ko ari ingenzi kwiyibagiza umuruho bahura nawo mu buzima bwabo no gushaka uko bawirukana bifashishije imbaraga ziri mu bitwenge.
Abahanga bavuga ko guseka ari umuti mwiza kuko bigabanya umunaniro ndetse byongera, bikanasakaza ibyishimo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bwerekana ko guseka bigabanya guhangayika gukabije, bikongera gutera neza kw’amaraso no kugabanya ingano y’isukari mu mubiri. Hari inyigo zerekanye ko abantu baseka cyane mbere yo kuryama basinzira neza kurusha abatabikoze.
Usibye inyungu ku buzima bw’umuntu, guseka binafasha uwabimenyereye kugira igikundiro muri sosiyete no kugira inshuti bikamworohera. Guseka ni uburyo bwo gusakaza umunezero n’ibyishimo ndetse bigatanga n’umucyo mu mibereho y’abandi.
Ni ingenzi rero guhorana akanyamuneza ku maso no guharanira ko abagukikije na bo babigeraho.
Kuri uyu munsi, mu kwifatanya n’Isi ndetse n’Abanyarwanda kuri uyu munsi, IGIHE yakusanyije amafoto agaragaza abantu b’ingeri zitandukanye bizihiwe.
Mu bindi bihugu mu kwizihiza uyu munsi wahariwe Ibitwenge, abantu baterana ubuse, bagasetsanya binyuze mu kubara inkuru cyangwa mu gusoma no kureba inkuru zisekeje.



































Amafoto: Niyonzima Moïse




Loading comments...
Tanga igitekerezo