Itsinda ry’abaririmbyi batatu Derek, Olivis na Tizzo, ni bamwe mu bahanzi bamaze iminsi batungurana mu bikorwa byabo aho mu gihe kitagera no ku mwaka umwe batangiye kuririmba nk’itsinda bamaze kugira ibikorwa byinshi ndetse bagenda bagaragara mu marushanwa akomeye mu Rwanda. Ibi bikaba byatuma buri wese yibaza icyihishe inyuma y’umuvuduko bafite.

Active nk'itsinda, bahuye muri Gicurasi 2013, ariko ubu bari mu bahanzi bahatanira Salax Awards, bari mu bahanzi bahatanira Primus Guma Guma Superstar 4 ndetse bagaragaye mu bitaramo bikomeye. Gusa ibi bifite impamvu.
Active bahuye basanzwe ari abahanzi ku giti cyabo
Derek (Mbona unyemera), Tizzo (Mbona bikaze) na Olvis (Hitamo) bagize Active, bose bahuye nk’itsinda basanzwe ari abahanzi buri wese ku giti cye. Kuba bari baragerageje ubuhanzi buri wese ukwe ariko ntibigende neza, bahuye nk’itsinda bazi neza inzira umuhanzi yanyuramo ibintu bikagenda neza.
Ku rundi ruhande, buri wese yari afite abafana ku giti cye, ibi byaba byaratumye abafana buri wese yari afite ku giti cye, bahura n’aba mugenzi we bityo umubare w’ababashyigikira ukaba wariyongereye.
Reba 'Mbona Bikaze' ya Tizo akiri wenyine:
'Hitamo' ya Olvis akiririmba wenyine:
Reba 'Mbona unyemera' ya Dereck akiri wenyine:
Umujyanama wa Active ni Producer ukomeye mu Rwanda
Bagenzi Bernard nyiri Label ya Incredible akaba ari nawe mujyanama wa Active, asanzwe akora akazi ko gutunganya amashusho y’indirimbo harimo n’aya Active. Ibi bituma indirimbo zabo nyinshi zijya hanze bakanahita bazikorera amashusho, akenshi aba anafite umwihariko. Bagenzi yagiye anegukana ibikombe kubera aka kazi akora.

Mu kiganiro na Bernard Bagenzi yatangarije IGIHE ko gukora amashusho y’indirimbo zabo zose ari kimwe mu bikorwa biyemeje kandi akazajya aba ari meza.
Active ifite umwihariko wo kuririmba banabyina
Uretse kuba bari basanzwe baririmba ku giti cyabo, abagize Active basanzwe ari n’abahanga mu kubyina. Ibi bituma abantu bashimishwa no kubareba kuko uretse kuririmba ari n’abahanga mu kubyina.
Ibi bakaba baranabikora mbere mu bihangano bari basanzwe bafite.
Reba indirimbo Pole Active iheruka gukora:




Loading comments...
Tanga igitekerezo