Umuraperi Riderman ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano n'impanuka yamokerekeje abagera kuri barindwi, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kuzamukurikirana ari hanze ahita arekurwa nyuma y’iminsi igera kuri 6 afunze.

Ibi byemejwe kandi na Alain Mukurarinda, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda. Yagize ati: “ Riderman ubushinjacyaha bwamurekuye, azakurikiranwa ari hanze.”

Mukurarinda yabwiye IGIHE ko icyemezo cyo kurekura Riderman cyafashwe n’Ubushinjacyaha.

Mukurarinda yabwiye IGIHE ko Riderman akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo: gukubita no gukomeretsa umuntu biturutse ku buteshuke n‟ubuteganye buke hamwe no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya abifitiye.

Ingingo ya 158 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’ amategeko ahana igira iti: “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu byaturutse ku buteshuke n’ubuteganye buke, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku ibihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo uwakoze icyaha yakomerekeje abantu benshi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Icyaha cyo gutwara nta ruhushya Riderman akurikiranweho, nacyo nikimuhama, azahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi 10 kugeza ku bihumbi 150 no kwishyura ibyangijwe byose nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Imodoka ya Riderman yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nayo yangirikiye mu mpanuka yabaye kuwa 31 Nyakanga 2014.
Imodoka ya Riderman mbere yo gukora impanuka.