{Riderman yataramanye n’abafana be, mu gitaramo kidasanzwe cyari cyarateguwe mbere y’uko afungwa, ariko kikaba cyabaye kuri uyu wa Gatanu muri Ebenezer Café &Resto, iherereye mu muturirwa wa gatatu w’inyubako irimo isoko rya Nyarugenge. }
Iki gitaramo kibaye icya mbere akoze nyuma yo gufungurwa cyitabiriwe n’abafana benshi kandi bagaragaza ko bishimiye kongera gutaramana n’uyu muraperi.
Cyatangiye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, habanza kuririmba abahanzi barimo uwitwa Rap Kid, uyu akaba ari umuraperikazi ugitarangira kuririmba. Yagaragarijwe ko yishimiwe kandi ko akomeje umuziki yagera kure.
Hakurikiyeho umuraperi K.I.P., uzwi muri Kadunde Style. Saa sita n’igice, Mc Phil Piter yahamagaye abahanzi batatu bagize Active Groupe baririmbiye abafana indirimbo zirimo “Lift”, “Udukoryo twinshi” n’izindi. Haje kuza kuririmba abasore babiri b’impanga, abagize itsinda rya Kadunde n’abandi.
Riderman, umuhanzi w’imena wari utegerejwe muri iki gitaramo yaje kugera ku rubyiniro haciyeho akanya, ariko bigaragara ko abafana bari bamutegereje batari barambiwe. Bahagurutse baramwegera, batangira kuririmbana indirimbo ze zirimo “Horo”, “Arankurura”, “Igitangaza”, “Abanyabirori”, “Rutenderi”, “Umurashi” n’izindi nyinshi baririmbaga batarambirwa.
Akiva ku rubyiniro, Riderman yabwiye IGIHE ko yishimiye uko abafana be bamwakiriye muri iki gitaramo.
Ati “Ni umunezero kongera gutaramana n’abafana banjye nyuma y’ibihe bibi. Nabonye banyishimiye kandi nanjye ndabakunda cyane, nibo bantera imbaraga.”
Dore amwe mu mafoto y’iki gitaramo:

















Loading comments...
Tanga igitekerezo