Ubutegetsi bushya bwa FPR Inkotanyi i Kigali ntibwasinziraga, bwahoraga bwikanga ibitero ku mipaka biturutse mu Burasirazuba bwa Congo yitwaga Zaïre icyo gihe, iyobowe na Mobutu Sese Seko.
Zaïre yari yarahaye icumbi impunzi zisaga miliyoni ebyiri z’abanyarwanda bahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, ubwo Leta yakoze Jenoside yatsindwaga n’ingabo za RPA.
Impunzi zisanzwe, abanyapolitiki, Interahamwe n’abahoze mu gisirikare (EX-FAR), bose bemerewe kwinjira ku butaka bwa Zaïre, binjirana intwaro bakuye mu Rwanda ndetse bahakomereza ibikorwa bya politiki, ibintu bitemewe mu mategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Honoré Ngbanda wabaye umujyanama wihariye wa Perezida Mobutu, mu gitabo cye Les derniers jours du maréchal Mobutu, yemeza ko abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda bari barahungiye muri Zaïre bari bafite intwaro zikomeye, ku buryo hari n’izo yababonanye mu gisirikare cya Zaïre batari bafite.
Leta zikomeye ziyemeje gukuraho ubutegetsi bwa FPR
Kuba Zaïre yaremeye ko abahoze mu ngabo z’u Rwanda bambukana intwaro bitemewe mu mategeko mpuzamahanga, si uko itari ibizi, ahubwo ni uko ari kimwe mu bihugu bitashimishijwe n’ikurwaho ry’ubutegetsi bwa Habyarimana, by’umwihariko urupfu rwe kandi yari inkoramutima ya Mobutu.
Mu gitabo État français et le génocide des Tutsis au Rwanda cya Doridant Raphaël na Graner François, hagaragazwa ko uwo mugambi Mobutu yari awuhuriyeho n’u Bufaransa, Libya ya Muamar Gaddafi ndetse na Kenya yayoborwaga na Daniel Arap Moi.
Leta yakoze Jenoside imaze gukurwaho i Kigali, ibi bihugu byagize uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’abari ibikomerezwa mu cyiswe ‘Akazu’ gashinjwa gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, no kunoza umugambi wo gutera u Rwanda hifashishijwe impunzi zari muri Zaïre.
Muri Mata 1995 mu nkambi ya Mugunga muri Zaïre, hashinzwe umutwe Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda (RDR) waje kuvamo FDLR. Intego kwari uguhuriza hamwe imbaraga mu buryo bwa politiki n’igisirikare, bakagaba ibitero ku Rwanda byagombaga kubasubiza ku butegetsi.
Gen Augustin Bizimungu wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (FAR) ni we wari ku isonga ry’uwo mutwe, afatanyije n’umugore wa Habyarimana, Agatha Habyarimana wari warahungiye mu Bufaransa, Col Théoneste Bagosora wari warahungiye muri Cameroun na Gen Gratien Kabiligi wahoze ashinzwe ibikorwa muri FAR.

Raphaël na Graner mu gitabo bavuga ko mu Ukwakira 1994, Agatha Habyarimana yajyanye mu Bushinwa n’itsinda ry’abari abayobozi muri Zaire, bagiye kugura intwaro zari kwifashishwa mu bitero bateguraga kugaba ku Rwanda.
Tariki 22 Ukwakira 1995 i Nairobi habereye inama yahuje Agatha Habyarimana, Bagosora, Bizimungu n’abandi, aho barebeye hamwe icyakorwa ngo bagabe ibitero ku Rwanda.
Muri iyo nama General Augustin Bizimungu yavuze ko bashyigikiwe n’ibihugu nka Kenya, Zaïre n’u Bufaransa.
Mu Ukuboza 1995, Agatha Habyarimana, Gen Bizimungu na Gen Kabiligi bagiriye uruzinduko muri Zaïre, bahura n’abasirikare bakuru b’icyo bari boherejwe na Perezida Mobutu. Muri iyo nama harimo abasirikare batatu b’u Bufaransa barimo Colonel Gilbert Canovas, higwa ku buryo bwo kunoza ibitero ku Rwanda no kumvikanisha impamvu z’umutwe mushya wari umaze gushingwa, ari wo RDR.
Muri uko kwezi kandi Agatha Habyarimana yagiye muri Libya aherekejwe n’umuhungu we Jean Luc Habyarimana, bagiye gusaba Perezida Muamar Gaddafi umusanzu kugira ibitero bizashoboke.
Bivugwa ko bahahuriye na Mobutu wari ufite impungenge z’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi i Kigali ndetse n’umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Jacques Chirac.
Batashye Libya yemeye gutanga intwaro, zikazagezwa muri Zaïre zinyuze muri Gabon, aho Perezida Omar Bongo yari umwe mu bashyigikiye uwo mugambi nk’inshuti ikomeye y’u Bufaransa.
Tariki 19 Ukuboza 1995 kandi u Bufaransa bwateye inkunga uruzinduko rwa Col Bagosora muri Afurika y’Epfo hamwe n’abari bamuherekeje bahoze mu buyobozi bwa FAR, bagiye gushaka izindi mbunda n’amasasu.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rubangamiwe n’ibyo bikorwa no kuba nta gikorwa ngo bihagarare. Impungenge z’u Rwanda zanemejwe na raporo ya Komisiyo yari yashyizweho na Loni ngo isesengure ishyirwa mu bikorwa ryo kutagura intwaro ku bahoze muri Ex FAR, aho yerekanye ko bamaze kwisuganya ku buryo bafite ingabo zisaga ibihumbi 50 ziteguye gutera u Rwanda.
Mu Rwanda kwihangana byageze aho biranga…
Amakuru y’ibyakorwaga, ubutegetsi bushya bw’u Rwanda bwarayamenyaga ari nako burushaho gushyira igitutu kuri Loni ngo isenye inkambi z’impunzi mu Burasirazuba bwa Congo, abasivile batahe, naho abafite ibyo bashinjwa bagezwe mu butabera.
Kimwe mu byakozwe kwari ugushyiraho urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwakoreraga i Arusha muri Tanzania (TPIR), mu Ugushyingo 1994. Urwo rukiko rwatangiye guta muri yombi no gushakisha abakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwoba bwatangiye gutaha bamwe mu bari bakurikiye ibyo bikorwa byo kugaba ibitero ku Rwanda, batangira kugabanya ingendo bakoreraga hirya no hino ku isi.
Umugambi wapfubijwe cyane n’itabwa muri yombi rya Col Bagosora na Gen Bizimungu tariki 9 Werurwe 1996, aho bafatiwe muri Cameroun hamwe n’abandi bakekwagaho uruhare muri Jenoside.
Ibikorwa byo gutegura ibitero byatangiye gucika intege kuko abacurabwenge ba mbere bari bafashwe, gusa ntibyahagaze kuko iby’ingenzi nko kubona intwaro n’imyitozo byari byararangiye.
Nyuma yo kubona ko kugabwaho ibitero bishoboka kandi Loni na Mobutu baranze kwambura intwaro impunzi, mu Ukwakira 1996 u Rwanda rwashyigikiye Laurent Desire Kabila n’inyeshyamba ze AFDL, batangiza intambara yasize ikuyeho ubutegetsi bwa Mobutu.
Za nkambi zarasenywe, hacyurwa benshi mu mpunzi z’abanyarwanda zari zaragizwe ingwate muri Zaïre.
Inkuru ya WashingtonPost yasohotse tariki 9 Nyakanga 1997, Gen Maj Paul Kagame wari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko iyo Loni ikora ibyo ishinzwe biteganywa n’amategeko mpuzamahanga, bitari kuba ngombwa ko u Rwanda rubyinjiramo.
Ati "Umuryango w’Abibumbye uri gushaka kuduhirikiraho gutsindwa kwawo. Gutsindwa kwabo mu Burasirazuba bwa Congo niko kwateje ibi bibazo byose, none bamaze kubona amazi yarenze inkombe batangiye kubitugerekaho. Ni abantu bashaka kuba abacamanza ariko bakumva bo nta wabacira urubanza."






Loading comments...
Tanga igitekerezo