Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2013, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Alexis Dusabe yakoreye igitaramo cy’ivugabutumwa mu rusengero rwa ADEPR Gakinjiro cyashimishije abakristu bari bahakoraniye ariko anamenyekanisha umuzingo w’indirimbo we mushya yise “Njyana i Gologota”.
Alexis Dusabe yabwiye IGIHE ko iki gitaramo kidakwiye kwitiranywa n’ibindi bitaramo byo kumurika album abahanzi basanwe bakora.

Ati “Ibitaramo byo kumurika album ntabwo ari intego zanjye, ahubwo ivugabutumwa bwiza bwa Kristo Yesu mu ndirimbo niyo ntego yanjye ku bantu, ibyo bitaramo si bibi ariko njyewe numva najya mpahuza abantu bumva ubutumwa bwiza uwumva yashyigikira umurimo w’Imana akaba yagura CD.”
Akomeza avuga ko yishimiye kuba igitaramo cya mbere cyo kumenyekanisha album ye nshya agikoreye muri ADEPR Gakinjiro ari naho asengera, by’umwihariko ariko akaba ngo ateganya kuzagera no mu yandi matorero abagezaho ubutumwa bwiza ariko anabagezaho na CD ze.

Alexis Dusabe ati “Imana yatumye album ya mbere ikundwa izanabakundisha iyi ngiyi niba ikwiye gukundwa koko, icyo nzicyo natanze imbaraga zanjye zose mbihawe n’Imana, kandi abantu bakomeje kumbwira ko bayikunze.”
Mu bihe bya vuga ngo album Njyana i Goligota iraba iboneka ku matorero hafi ya yose n’ahandi hose hacururizwa album z’abahanzi.


Photos/Umuseke




Loading comments...
Tanga igitekerezo