{Ku nshuro ya mbere, ishuri ry’imyuga n'ubumenyingiro ‘IPRC’ rizatora nyampinga na Rudasumbwa tariki ya 14 Werurwe mu birori bizabera ku stade y’iryo shuri ryahoze ryitwa ‘ Eto Kicukiro’. Abakobwa barindwi n’abahungu barindwi nibo bari guhatanira iyo myanya.}

Iri shuri rikuru ry’imyuga ryatangiye mu mwaka wa 2008, akaba ari rimwe mu mashuri atunu y’imyuga n’ubumenyi-ngiro mu Rwanda yatangiye mbere y’ayandi mashuri ya IPRC . Ni ubwa mbere rigiye kutora Nyampinga na Rudasumbwa.
Nk’uko babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye Kicukiri aho ishuri rya IPRC Kigali riherereye, imyiteguro ku bahatanira ikamba igeze kure aho bari gutozwa kugenda ndetse bagahabwa n’ubumenyi rusange bizabafasha mu buzima bw’ejo hazaza ndetse no ku munsi nyirizina ubwo hazamenyeka umukobwa umwe n’umusore umwe bazaba bahiga abandi.
Umuyobozi mukuru w’ishuru rya IPRC Kigali, Diogene Murindahabi yavuze ko gutora nyampinga na Rudasumbwa ari ingirakamaro haba ku ruhande rw’abatowe ndetse no ku ishuri ubwaryo.
Ati: {“Gutora Nyampinga w’ishiri bigira akamaro yaba ku munyeshuri watowe ndetse no ku ishuri ubwaryo kuko abazatorwa bazahembwa, bibafashe kugurura amarembo ahantu henshi biboroheye kandi binabafasha kwigirira icyizere birenzeho, ariko kandi nibo bazajya badufasha kumenyekanisha ikigo cyabo.”}

Yakomeje asobanura ko abantu benshi batari basobanukirwa ibyiza byo kwiga imyuga n’ubumenyingiro akaba ari nayo mpamvu ba nyampinga na rudasumbwa bashyizweho kugirango aribo bazagira uruhare mu gushishikariza abantu cyane cyane abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye akamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro.
Muri aba bakobwa bahatanira iri kamba hagaragaramo Umuririmbyikazi witwa Babla wiga mu mwaka wa 2 mu ishami rya Mechanical Engineering.







Loading comments...
Tanga igitekerezo