{U Rwanda rugiye kuba igihugu cya kabiri, nyuma y’Afurika y’Epfo, kigiye gutangira gukorerwamo ibitaramo bizwi nka “Street Electronic Dance Music” aho ababyina bemezanya mu mbyino zitandukanye mu muhanda ushobora kuba wanafungwa kugeza birangiye, bikaba bimenyerewe mu bihugu byateye imbere. }

Ku itariki ya 28 Ukuboza uyu mwaka, igitaramo kizabera mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ahimuriwe inganda hazwi nka Special Economic Zone; kubyina bizakorerwa mu muhanda werekeza ku ruganda rwa AZAM, uzaba wafunzwe.

Ubusanzwe ibitaramo nk’ibi bimenyerewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, i Burayi n’ahandi, gusa no mu Rwanda biradutse kandi bizajya biba buri mwaka.

Iki gitaramo kizitabirwa n’aba-DJ bakomeye bazwi nka Dj Africano wo muri Afurika y’Epfo, Dj Pang wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Sammy VenKen wo mu Bubiligi na Toxxyc na Makeda bo mu Rwanda bakazaherekanira ubuhanga bwabo mu kuvangitiranya umuziki, ari na bo bazasurutsa abazitabira, buri wese abyina uko abyuma.
Iki gitaramo kizatangira saa mbiri z’umugoroba kigeze saa kumi z’umuseso.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi wa PLUR (Peace, Love, Unity and Respect) kompanyi ikora ibintu bitandukanye birebana n’ibitaramo, iri gutegura ibi bikorwa, Karim Habib, yagize ati: “Ibi twabikoze kugira ngo Abanyarwanda bamenyere ubundi bwoko bw’ibirori kandi na byo byiza bifasha abantu kwidagadura no kuruhuka.”

Yakomeje agira ati: “Ariko by’umwihariko twabikoze kugira ngo abanyamahanga baba mu Rwanda cyangwa n’abaza baje kuharuhukira, babone ko mu Rwanda hari uburyo bwo kwidagadura bifuza.”

Munyangeyo Yvan utegura iki gikorwa, avuga ko hazaba hari urumuri rukoreshwa mu bitaramo bikomeye (Laser Light) kandi batazabyina gusa ngo bishime, ahubwo hazaba hari n’icyo kunywa ndetse no kurya abazitabira bakazagabanyirizwa ibiciro.

Biteganijwe ko amatike yo kugera muri iki gitaramo, azagurirwa mu nyubako ya KCT, KBC, ku cyicaro gikuru cya MTN (i Nyarutarama), Gisimenti (muri Supermarket zihakorera), kuri Ambasade z'abanyamahanga ziri mu Rwanda. Abakora mu bigo bitandukanye n’imiryango itegamiye kuri Leta, aba banki n'ahandi, bazazisangishwa aho bakorera.

Izi tike zizatangira kuboneka kuva ku itariki ya 25 Ukuboza, zigura amafaranga 5000 y’u Rwanda.

Abazitabira iki gitaramo bazatwarwa n’imodoka zerekeza aho kizabera; zizanyura kuri KBC, UTC na Gisimenti.

DJ Sammy uzaba ari gutanga umuziki uzabyinwa
DJ Africano nawe ntazahatangwa
DJ Makeda