{Itsinda rya Urban Boyz ryafashe agahigo kari gafitwe na King James wegukanye ibikombe bine bya Salax Awards umwaka ushize, kuko nabo begukanye ibikombe bine birimo n’icy’umuhanzi w’umwaka.}

Ni mu muhango wabereye kuri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gtandatu tariki 9 Werurwe 2013, ubwo "Ikirezi Group Ltd" yahembaga abahanzi ba muzika bitwaye neza mu mwaka wa 2012.

Muri rusanjye Urban Boyz ari nayo yegukanye ibihembo byinshi birimo icy’umuhanzi w’umwaka, indirimbo nziza mu mashusho y’umwaka yabaye “Bibaye”, itsinda ry’umwaka n’icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka.

King James nawe yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’injyana Nyafurika nziza, n’umuzingo mwiza w’umwaka wabaye “Biracyaza”. Umuraperi Amag the Black yegukanye ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi ukizamuka n’icy’umuhanzi ukora injyana ya Hip hop mwiza.

Alarm Ministries yegukana igikombe cy’umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana w’umwaka, naho indirimbo y’umwaka iba “Bagupfusha ubusa” ya DJ Zizou ihuriweho n’abahanzi benshi.

Mani Martin yegukana igihembo cy’umuhanzi ukora injyana zishingiye ku muco gakondo w’umwaka, Bruce Melody aba umuhanzi w’umwaka ukora injyana ya RnB.

The Ben uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yavaye umuhanzi wo muri Diaspora w’umwaka n’ubwo atabonetse ngo akifatire cyakiriwe na Uncle Austin. Knowless we yabaye umuhanzi w’umukobwa w’umwaka, Ishimwe Clement aba utunganya indirimbo (producer) mu majwi w’umwaka naho Bagenzi Bernard aba utunganya indirimbo mu mashusho w’umwaka.

Muri rusanjye aba bahanzi bagiye begukana ibihembo bagiye bashimira Imana cyane, abafana babo, abanyamakuru n’abandi bantu bose babafasha mu muzika bakora.

Mu ijambo Emma Claudine Ntirenganya umuyobozi w’Ikirezi Group yavuze yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu itumanaho, Minisiteri y’Umuco na Siporo n’inama y’igihugu y’urubyiruko nk’abaterankunga bakuru batanze inkunga zibarirwa ku gaciro kari hejuru y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10.

By’umwihariko ariko Ntirenganya yanavuze ko bifuza ko mu gihe kiri imbere, Ikirezi Group ibifashijwemo n’abaterankunga bayo batandukanye bifuza kuzajya batanga ibikombe biherekejwe n’ubundi buryo bushobora no gufasha umuhanzi mu iterambere no guteza imbere umuziki we no kwiteza imbere ubwe ku giticye.

Abahanzi nka David watsindiye Talentum, Amag the Black, Ben Kayiranga na Edouce, Alioni, n’abandi ni bamwe mu babashije kuririmba muri uyu muhango.

Umwana ukiri muto Da­vid wakandagiye kuri­ stage bwa mbere ari­rimba
Alioni ni umwe mu ba­hanzi baririmbye
Knowless yacanye ku ­itapi itukura na Chr­istopher mu gihe aba­ntu bari bategereje ­ko aza kuhanyurana n­a Producer we Clemen­t
Imyambarire ya Alioni yatunguye be­nshi
Urban Boyz bongeye k­werekana ko bafite u­buhanga mu gutoranya imyambaro y'ibirori
Koudou na Ziggy 55 b­ahoze mu itsinda rya The Brothers
Mico Prosper na Bruc­e Melody
Amag the Black yari ­yazanye n'umukunziwe­ tutabashije kumenya­ amazina ye
Amag The Black yishi­mira igihembo cy'umu­hanzi ukora injyana ­ya Hip hop w'umwaka
Bruce Melody yishimi­ra igihembo yegukany­e
Daniel Ngarukiye yas­erutse abyina nk'int­ore
Emma Claudine Ntiren­ganya umuyobozi w'Ik­irezi Group batanga_ ibi bihembo agiye gu­hemba producer wa vi­deo w'umwaka Bagenzi­ Bernard n'ubwo atab­onetse
King James yongeye k­wishimira ibikombe b­ibiri yegukanye
Knowless yishimiye i­gihembo cy'umuhanzi ­w'umugore w'umwaka y­egukanye
Mani Martin yishimiy­e igihembo yahawe
Theo Uwiringiyimana ­bakunze kwita Bose B­abireba aririmba
Umubyeyi wa Amag the­ Black yishimiye ibi­hembo bibiri umuhung­uwe yegukanye
Urban Boyz yashimiye­ producer wabo Junio­r multisystem

Photos –Steven Ndizeye