{Itsinda rya Urban Boyz ryafashe agahigo kari gafitwe na King James wegukanye ibikombe bine bya Salax Awards umwaka ushize, kuko nabo begukanye ibikombe bine birimo n’icy’umuhanzi w’umwaka.}
Ni mu muhango wabereye kuri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gtandatu tariki 9 Werurwe 2013, ubwo "Ikirezi Group Ltd" yahembaga abahanzi ba muzika bitwaye neza mu mwaka wa 2012.
Muri rusanjye Urban Boyz ari nayo yegukanye ibihembo byinshi birimo icy’umuhanzi w’umwaka, indirimbo nziza mu mashusho y’umwaka yabaye “Bibaye”, itsinda ry’umwaka n’icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka.
King James nawe yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’injyana Nyafurika nziza, n’umuzingo mwiza w’umwaka wabaye “Biracyaza”. Umuraperi Amag the Black yegukanye ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi ukizamuka n’icy’umuhanzi ukora injyana ya Hip hop mwiza.
Alarm Ministries yegukana igikombe cy’umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana w’umwaka, naho indirimbo y’umwaka iba “Bagupfusha ubusa” ya DJ Zizou ihuriweho n’abahanzi benshi.
Mani Martin yegukana igihembo cy’umuhanzi ukora injyana zishingiye ku muco gakondo w’umwaka, Bruce Melody aba umuhanzi w’umwaka ukora injyana ya RnB.
The Ben uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yavaye umuhanzi wo muri Diaspora w’umwaka n’ubwo atabonetse ngo akifatire cyakiriwe na Uncle Austin. Knowless we yabaye umuhanzi w’umukobwa w’umwaka, Ishimwe Clement aba utunganya indirimbo (producer) mu majwi w’umwaka naho Bagenzi Bernard aba utunganya indirimbo mu mashusho w’umwaka.
Muri rusanjye aba bahanzi bagiye begukana ibihembo bagiye bashimira Imana cyane, abafana babo, abanyamakuru n’abandi bantu bose babafasha mu muzika bakora.
Mu ijambo Emma Claudine Ntirenganya umuyobozi w’Ikirezi Group yavuze yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu itumanaho, Minisiteri y’Umuco na Siporo n’inama y’igihugu y’urubyiruko nk’abaterankunga bakuru batanze inkunga zibarirwa ku gaciro kari hejuru y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10.
By’umwihariko ariko Ntirenganya yanavuze ko bifuza ko mu gihe kiri imbere, Ikirezi Group ibifashijwemo n’abaterankunga bayo batandukanye bifuza kuzajya batanga ibikombe biherekejwe n’ubundi buryo bushobora no gufasha umuhanzi mu iterambere no guteza imbere umuziki we no kwiteza imbere ubwe ku giticye.
Abahanzi nka David watsindiye Talentum, Amag the Black, Ben Kayiranga na Edouce, Alioni, n’abandi ni bamwe mu babashije kuririmba muri uyu muhango.


















Photos –Steven Ndizeye




Loading comments...
Tanga igitekerezo