{Ntibyari bimenyerewe ko kuri Sports View Hotel hakubita hakuzura nk’uko byagenze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo mu gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’Abarundi barimo icyamamare Big Fizzo n’itorero ry’ababyinnyi n’abavuzi b’ingoma bazwi ku izina ry’Abagumyabanga.}

Aba bantu bari bitabiriye, bagaragaje kuryoherwa n’imbyino z’iri torero ry’Abagumyabanga ndetse banishimana n’abahanzi banyuranye bari baturutse i Burundi.
Benshi kandi baryohewe no kongera gucurangirwa indirimbo za kera ziranga umuco bita “kama” w’Abarundi, zacurangwaga muri iki gitaramo na Dj Bissosso.
Big Fizzo, wari umaze icyumweru ahumeka umwuka w’i Rwanda, niwe waje guhagurutsa abafana benshi, aba ari nawe usoza iki gitaramo mu ndirimbo ze zikunzwe cyane by’umwihariko iyitwa “Bajou”.
Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mitali-K-Protais, nawe wari witabiriye iki gitaramo nk’uhagarariye u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba Abarundi barateguye iki gitaramo, anabizeza ko hagiye kurebwa uko nabo bazajya gukora ikindi cyo kwishyura, dore ko akebo kajya iw’amugarura.
U Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’ibihugu by’impanga bitewe n’uko kera byahoze ari igihugu kimwe (Rwanda-Urundi) bikaba bijya guhuza ururimi n’imico.
Kuri uyu munsi w’igitaramo ariko, mu Kirundo [umupaka uri mu majyepfo y’u Rwanda] hari habaye ibiganiro by’amasaha arenga abiri hagati y’abayobozi b’impande zombi, higwa ku kibazo cy’Abanyarwanda baherutse kwirukanwa mu Burundi; hemezwa ko u Burundi bwakoze amakosa ariko ko agiye gukosorwa ndetse bamwe mu birukanywe bemererwa guhita basubirayo.
Amwe mu mafoto y'uko igitaramo cyari kimeze:

















Loading comments...
Tanga igitekerezo