{Itorero Inyamibwa ryo mu cyahoze cyitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ryitabiriye icyumweru cy’iserukiramuco ryo muri Kaminuza yo muri Kenya yitwa Kenyatta University (KU Culture Week Festival 2013).}

Iri torero ryagiye rihagarariye za Kaminuza zo mu Rwanda, ryahagurutse i Kigali kuwa 2 Ugushyingo ryerekeza mu mujyi wa Nairobi, muri Kenyatta University.
Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya 22 rizahuza ibihugu birindwi byo ku mugabane wa Afrika no ku yindi migabane. Inyamibwa bahagurutse ari ababyinnyi makumyabiri (20) abahungu n’abakobwa.
Uwayo Jean Paul, umuyobozi w’inyamibwa aganira na IGIHE yagize ati “Twagenze urugendo rw’ amasaha 35, twahageze amahoro, batwakiriye neza ubu ducumbikiwe muri Hotel ya Kenyatta university yitwa KUCC ANNEX.”
Uwayo yabwiye IGIHE ko Itorero Inyamibwa ryizeza Abanyakenya kuzabereka umuco nyarwanda bityo nabo bishime kuko bumva bavuga ko umuco w’u Rwanda ari mwiza.
Ni ku nshuro ya gatatu itorero Inyamibwa ryitabira iri serukiramuco.












Loading comments...
Tanga igitekerezo