{Byari ibyishimo n’akanyamuneza ku bafana benshi bari bitabiriye igitaramo cyitwa “K Unplugged” cyahuje abanyamakuru ba Radio KFM, abahanzi bakorana bya hafi na hafi nayo n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Iki gitaramo cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.}

N’ubwo kititabiriwe cyane nk’uko byari byitezwe, iki gitaramo cyari kinogeye ijisho.
Cyagaragayemo abahanzi bakomeye mu Rwanda kandi bakunzwe cyane barimo itsinda rya Active, Dr Claude, Dream Boyz, Knowless, Christopher, Jay Polly, TBB, Mako Nikoshwa, Paccy, Kamichi, Fireman, Danny Nanone, Ama-G The Black, Bruce Melody, Peace, Tom Close, Ciney, Urban Boyz, Senderi International Hit, Kid Gaju, Uncle Austin, G-Bruce n’abandi.
Abahanzi baza ku isonga mu bashimishije abantu cyane harimo Bruce Melody, Active itsinda ryo muri Inclendible Label baririmbanye na Danny Nanone mu ndirimbo “Udukoryo Twinshi”, Ama-G The Black n’abandi.
Muri iki gitaramo cyari playback, abahanzi bagize Kina Music basohoye indirimbo yabo bise “Nshatse Inshuti” iyi akaba ari indirimbo ya kabiri ya Makanyaga Abdoul aba bahanzi basubiranyemo nyuma y’iyitwa “Rubanda”.
Muri iki gitaramo, umuraperi Ama-G The Black yaboneyeho umwanya wo gusubiza abantu bamaze iminsi bamuririmba bavuga ko atari umuraperi ahubwo ari umunyarwenya, ababwira ati “ibyo bavuga byose, njye ndi umuraperi kandi nkora Hip-Hop, abamvuga bose bamenye ko ntateze guhagarika umuziki.”
Muri iki gitaramo hizihirijwemo isabukuru y’amavuko ya Philip Velese, uyu akaba ari we muyobozi wa Nation Holdings Rwanda Limited, ibarizwamo iyi Radio mu cyitwa Nation Media Group.
Philip Velese yahawe ijambo nuko avuga ko yashimishijwe n’iki gitaramo kandi ko iyi ari intangiriro, ati “KFM si radio gusa, ahubwo ni mwebwe abaturage kuko ni mwebwe dukorera. Tuzakomeza gukora ibitaramo nk’ibi biduhuza namwe tukishimana tugataramana, iyi ni intangiriro tubahishiye byinshi.”
Kuririmba no kubyina byarushagaho kuryoshywa n'indirimbo zishyushye zacurangwaga na Dj Daches.
Umuhanzi Big Fizzo wo mu Burundi yagaragaye muri iki gitaramo cyarangiye mu masaha ya saa sita z’ijoro.
Amwe mu mafoto y'uko igitaramo cyari kimeze:










{Foto:} Nsanzabera Jean Paul




Loading comments...
Tanga igitekerezo