{Tonton Ramjaane na Tantine Neema bazwi mu rwenya rwa gikirisitu, bateguye igitaramo kizaba ku itariki 25 Ukuboza, kigamije kwishimana ku munsi wa Noheli n’abana kuva ku myaka 16 kumanura, kikazabera ku ishuri rya “Glory Secondary School” ku Kimicanga.}

Aganira na IGIHE, Tonton Ramjaane yagize ati: “Ni ku nshuro ya mbere duteguye igitaramo nk’iki, turifuza ko buri mwana yakwishima, uko azaba ahagaze kwose cyane ko hari n’abatabona aho bidagadurira ngo bishime, kuko nta bushobozi ababyeyi baba bafite.”

Muri Christmas Party abana bazaba bazanye n’ababyeyi babo kwinjira bizaba ari ubuntu ndetse abana banakine imikino itandukanye, baririmbe ndetse banahabwe impano za Noheli.

Ibirori bikazatangira guhera saa sita z’amanywa kugeza saa kumi z’umugoroba 12h00-16h00, abazitabira bose bakazasusurutswa n’umuhanzi Iyamuremye Serge.

Tonton Ramjaane na Tantine Neema