Isukari ni nziza ku mubiri w’umuntu ariko iyo irengeje urugero, igira ingaruka ku buzima zirimo indwara nka Diyabete iterwa n’ubwiyongere bw’isukari mu maraso.
Inyigo yamuritswe mu Kimyamakuru JAMA Network Open yagaragaje ko kurya amafunguro yongewemo isukari bituma umuntu agaragara nk’ushaje.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ubuzima bwiza buzira indwara, umunaniro ukabije, guhangayika, ubunebwe n’ibindi, ari ubuzima bwo kwiyitaho nk’umuntu, ukamenya igihe cyo kuruhuka, kurya ibikwiriye bitangiza umubiri no gukora kandi ukibuka ko gukora imyitozo ngororamubiri ari ingenzi.
Rimwe na rimwe hari igihe ubona umuntu mwiganye cyangwa se uwo mukorana ahora atera imbere cyane kukurusha kandi wenda atakurusha umushahara, ukabona agera ku bikorwa bishya buri munsi ukibaza impamvu cyangwa se icyo akora ngo abigereho.
Mu buzima busanzwe, izuba duhura na ryo cyane kuruta imvura, kuko akenshi umunsi utagirana izuba. Ni byiza ko twamenya uko tubaho neza mu gihe cy’impeshyi kirangwa n’izuba ryinshi.
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko umubare munini w’abana b’abakobwa biganjemo abo mu byaro basiba ishuri gihe bari mu mihango, kubera kubura ubushobozi bwo kugura ‘cotex’ zifashishwa muri icyo gihe.
Akamaro urumuri rw’Izuba rugirira ikiremwamuntu karenga kumuha umucyo, kakagera ku kumufasha kugira ubuzima buzira umuze, binyuze mu tunyangingo imirasire yarwo iboneza ku ruhu rwe.
Ikigo cy’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gishinzwe umutekano n’ubuzima bw’abakozi, EU-OSHA, cyasabye abakozi bamara amasaha agera ku munani bicaye mu biro kujya bafata umwanya, bagakora urugendo rw’intambwe nibura 9000 ku munsi.
Ikuzwe Uwayo Divine ni umwe mu babaye inzirakarengane z’ingorane umubyeyi we yanyuzemo. Yavutse mu 1998, ni we muto mu bo bavukana. Kuva akiri muto, nyina yahoraga amuha imiti ariko we ntamenye ikibazo afite. Agize imyaka itandatu, ni bwo yamenye ko mu bo bavukana, nta wundi unywa imiti, uretse we.
U Rwanda rufite itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere ryagiyeho mu 2016 ryemerera gusa abafite kuva ku myaka 18 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Indwara z’umutima ni zimwe mu zihangayikishije cyane, aho kugeza uyu munsi habarurwa abarenga miliyoni 20,5 mu Isi bicwa na zo ndetse 80% by’izo mpfu zigaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.
Ibihe bigenda bisimburana hakabaho imvura n'izuba, kuri ubu ibihugu byinshi biri mu gihe cy'Impeshyi, aho ubushyuhe n'izuba aribyo byinshi.
Umuryango wita ku buzima, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda) wagaragaje impungenge ku bagabo batererana abagore babo n’abana babo b’abakobwa mu gihe bari mu mihango, ntibahe agaciro kubona ibikoresho by’isuku birimo impapuro zizwi nka Cotex.
Ikoranabuhanga ryamaze kwinjira mu buzima bwa muntu ku buryo rikoreshwa mu mirimo ya buri munsi haba mu bukungu, ubuzima n’ahandi hose aho hari serivisi bitagisaba ko ujya kuzishaka ahubwo uzibonera kuri telefoni yawe.
Nibura umuntu umwe mu bantu batandatu ku isi, afite ikibazo cyo kubura urubyaro nk'uko imibare mishya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibigaragaza.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gitangaza ko buri mwaka mu Rwanda abaturage barenga 1500 barumwa n’inzoka, kikabasaba kwirinda kwigomboza kuko biri mu bitera impfu za hato na hato, gucibwa ingingo n’izindi ngaruka.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwoko bw’amaraso umuntu afite ari bwo bugena imyitwarire ye, ibigira ingaruka ku mibanire ye n’abandi, ndetse bikanamuhesha amahirwe yo kuba igipimo cy’ubwenge bwe cyaba hasi cyangwa hejuru.
Mu buzima bwa muntu ahura n’ibyiza byinshi ariko n’ibibi ruba rugeretse. Ni yo mpamvu tugira igihe cy’ibyishimo n’igihe cyo kubabara cyane cyane iyo twabuze abacu twakundaga. Rimwe na rimwe ibyo umuntu anyuramo bimusigira urwibutso ibindi bikamutera ibikomere ku mutima bisaba ko yomorwa kugira ngo ubuzima bubashe gukomeza.
Imiterere y’akazi, ubuzima babamo, ibyo bitegwaho n’ababakurikirana ni zimwe mu mpamvu zitera abakinnyi kuba bakibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije.
Kuva tariki 1 Kanama kugeza tariki 7 Kanama, ni icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kuzirikana ku kamaro ko konsa ku Isi yose.