{Bamwe mu babyeyi babyaye bahura n’ikibazo cyo kubura amashereka nyamara rimwe na rimwe ugasanga babigiramo uruhare}
Ubusanzwe iyo umubyeyi amaze kubyara aba agomba konsa umwana bitarenze iminota 30 kuko iyo akurura aribwo imisemburo ikora amashereka yitwa “prolactine” itangira gukora. Nubwo amashereka ashobora gutinda kuboneka hari igihe bikabya ku buryo hashobora kurenga iminsi itanu umwana ntacyo arabona, ibi bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye.
Mivumbi Victoire, umuganga ushinzwe agashami kita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi muri Minisiteri y’ubuzima, aganira na IGIHE yagaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umubyeyi abura mashereka amaze kubyara. Agira ati “Amashereka abura bitewe no kuba umubyeyi atarya ibiryo bifite intungamubiri uko bikwiye, cyangwa guhangayika adatekanye muri we.”
Mivumbi yongeyeho kandi ko hari n’imiti ishobora gutuma umubyeyi abura amashereka, anasaba kujya babaza niba iyo miti nta ngaruka yabagiraho igihe bonsa.
Kuri iki kibazo cyo guhangayika k'umubyeyi, Minisiteri y’Ubuzima igira inama yo kujya bagerageza kwirinda icyatuma ubwonko buhuga mu gihe bonsa, ndetse babona ari ikibazo gikomeye, bakihutira kwa muganga kuko amashereka ariyo shingiro ry’imibereho myiza y’umwana, cyane cyane mu mezi atandatu ya mbere kuva umwana atangiye konka.





Loading comments...
Tanga igitekerezo