Ni umusore ukiri muto mu myaka no mu gihagararo, ariko ufite ubuhanga n’ubushobozi budasanzwe bwo kurebera mu ijisho rya camera akabona ibizatuma amaso yawe aryoherwa n’urunyuranyurane rw’amashusho meza, indirimbo ikarushaho gufata amarangamutima.
Amateka mashya ya Rwigamba Sando Eric yanditswe ku wa 30 Nyakanga, ubwo Umukuru w’Igihugu yamugiriraga icyizere akamugira Umuyobozi wa Minisiteri nshya ifite mu nshingano gukurikirana no kubyaza umusaruro ahantu hatandukanye Leta y’u Rwanda iba yarashoye imari.
"Ndi ikimenyetso cy’ibyo bakoze". Ubu ni ubuhamya bwa Kayitesi Judence, uvuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayigizemo uruhare nta mwanya na muto bakwiye kubona wo kuyipfobya cyangwa kuyihakana.
Umutekano ni wo musingi w’iterambere rya buri gihugu, ku buryo udahari, nta gikorwa na kimwe cyashoboka. Perezida Paul Kagame yashimangiye kenshi ko u Rwanda rushaka kuzamura ikiguzi cy’umutekano warwo, bityo ko uzagerageza kuwuhungabanya bizamuhenda.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko yahagurukiye abayobozi batanga serivisi mbi, abasaba akantu, n’ibindi bibazo bituma umuturage atabona serivisi akwiye.
Nyuma y’uruzinduko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Gicurasi 2021 n’ubutumwa yahatangiye yemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bakomeje kugaragaza uko bakiriye iki gikorwa.
Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, ni Abanyarwandakazi b’impanga baba muri Canada, bashinze umuryango bise Shelter Them Batarure, ufasha abana b’inzererezi ugakora n'ibindi bigamije gufasha imiryango itishoboye.
Kellya Uwiragiye w’imyaka 25, ni umwe mu rubyiruko 60 ruherutse kugenerwa igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, kubera ibikorwa by’indashyikirwa akora mu gufasha abantu, by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga abinyujije mu muryango yashinze witwa ‘Media for Deaf Rwanda’.
Izina ‘Kagame’ rimaze kuba ikimenyabose mu mahanga kubera ibikorwa by’indashyikirwa Perezida Paul Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda, bishingiye ku miyoborere ye myiza n’icyerekezo cy’iterambere n’ubukungu yahaye igihugu.
Kitoko Bibarwa, umuhanzi w'umunyarwanda w’imyaka 30, uba mu Bwongereza, avuga ko we n'abandi Banyarwanda ubwo bazaba batora Umukuru w'Igihugu umwaka utaha, bakwiye kuzahitamo umuyobozi uzakomeza kuganisha igihugu aheza.
Dr Karuranga Egide, Umwarimu w’umunyarwanda wigisha muri kaminuza zitandukanye ku Isi nko muri Amerika, Canada, Mexique, u Bufaransa no mu Rwanda, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibigo n'ubucuruzi mpuzamahanga, yagaragaje uko abona amatora hirya no hino ku Isi muri iki gihe.
Abatuye ibiyaga bakoresha ubwato mu buzima bwa buri munsi mu ndengo zo mu mazi. Mu rwego rwo kumenya uburyo ubwato bugenda hejuru y'amazi kandi rimwe na rimwe bwikoreye ibintu biremereye, IGIHE yerekeje mu Ntara y’Uburengerazuba, igirana ikiganiro n'umuyobozi w'ubwato (Kapiteni), Kanamugire Fidele, ku kirwa cya Bugarura.
{Ingabo z’u Rwanda zanyuze mu bihe bikomeye mu myaka 20 ishize, imyaka yakurikiye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusoza intambara yo kwibohora yari imaze imyaka 4 itangijwe n’ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army).} Nubwo Intambara yari irangiye ndetse na Jenoside ihagaritswe, hahise hatangira intambara muri Kongo mu mwaka 1995, urugamba rwo guhangana n’Abacengezi […]
{Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime avuga ko imbabazi aherutse gusaba Perezida Paul Kagame ku kuba bamwe mu bayobozi n'abaturage barifatanije mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'igihugu, zitari urwiyerurutso. Ibi ni ibyo Bosenibamwe yatangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, kibanze cyane ku mutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma y’uko hari abayobozi ndetse n’abaturage bafatiwe mu mikoranire ya […]
{Umukambwe Nelson Mandela Madiba yabaye intangarugero mu guharanira kwigira, ku banyafurika y’Epfo ndetse no ku Isi yose. Yaharaniye ko Abirabura bagira uburenganzira kuva ari umusore, bigeza igihe anafungwa imyaka igera kuri 27, ariko umugambi we ntiyawutezukaho. Afunguwe abaturage yaharaniye bamutoreye kuba Perezida wa Afurika y’Epfo, kuva mu 1994-1999, manda ye irangiye ntiyagize umutima wo kuguma […]
{Benshi mu gihugu usanga bavuga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda riri hasi. Bibaza niba kuba harashyizweho Kaminuza imwe icyo kibazo kizakemuka kandi ko idacunzwe neza ahubwo noneho byasubira irudubi. Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro kirambuye na IGIHE, yadutangarije ko we uko abibona atavuga ko ireme ry’uburezi riri ku ntera ishimishije, ikindi ni uko […]
{Umuhanzi w'imyambaro n'imideri, umwanditsi w'ibitabo, umunyamakuru akaba umukinnyi n'utunganya amafilimi, Dady de Maximo Mwicira Mitali, arateganya gushyingirwa mu kwezi kwa munani (Kanama) uyu mwaka.} Mwicira, w'imyaka 31, avuga ko ateganya gushyingiranwa n’umuzungukazi witwa Louisa, bamaze igihe bakundana. Muri iki kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi w'umunyabungeni munyabugeni Dady de Maximo aragira icyo avuga ku [iserukiramuco […]
{Abantu benshi ntibakunze gusobanukirwa nyiri Crystal Ventures ndetse na byinshi mu bikorwa yashoyemo imari. Bamwe bavuga ko Crystal Ventures ari iya FPR, abandi bakavuga ko ari iya Guverinoma, mu gihe hari n'abavuga ko ari iy'abanyamuryango ba FPR. } Crystal Ventures ni sosiyete ikuriye izindi ziyibumbiyemo zirimo Ruliba Clays Ltd, Inyange Industries, Mutara Enterprises, East African […]
{I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva tariki 12 kugeza tariki 14 hateraniye inama ya 14 y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) n’u Rwanda rukibarizwamo kugeza ubu, aho ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’izindi ntumwa ayoboye.} Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku byatangajwe na Perezida […]
{Nyuma y’uko Umuryango Human Right Watch na Loni basohoye raporo irega leta y’u Rwanda gutera inkunga abigometse ku butegetsi bwa Congo Kinshasa bari mu mutwe wa M23 hamwe na Gen Bosco Ntaganda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagize icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique nimero 2682 yo guhera kuwa 3 – 9 Kamena.} […]