Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga na ho Twagirayezu Thaddée atorerwa kuba Perezida mushya w’Umuryango wa Rayon Sports mu myaka ine iri imbere.
Imihigo yari yose, umwuka ari mwiza, intero ari nta yindi ari “Ubumwe bw’Aba-Rayon”, intego ngo ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, ndetse ukwa buki kwari kwiza, dore ko imikino bayitsindaga ubutitsa, kwinjizwa igitego ari kirazira.
Gusa uko urugamba rwarushagaho kugera mu mahina, ibintu byaje guhinduka mu minsi mike, Rayon Sports yari “yariye inka yose”, imaze amezi arenga ane atinyeganyezwa ku mwanya wa mbere, yaje “kunanirwa n’umurizo” habura iminsi itatu ngo shampiyona irangire, ndetse no mu cy’Amahoro itsindwa nta kujurira.
Mu kiganiro cyihariye, Twagirayezu Thaddée yagiranye na IGIHE, yagarutse ku rugendo rw’amezi arenga arindwi ku buyobozi bwa Rayon Sports, impamvu batakaje igikombe habura gato, umwuka mubi uvugwa mu nzego ziyoboye iyi kipe, ibyo kutajya imbizi na bamwe mu bakinnyi mu mpera za shampiyona, ndetse n’ibyabereye mu Bugesera byaviriyemo ikipe guhanwa.

IGIHE: Amezi akabakaba umunani mumaze muri Rayon Sports mwayasobanura mute?
Twagirayezu: Amezi maze muri Rayon Sports ndi umuyobozi nubwo nayibayemo mu bihe byashize nubundi nigeze kubamo umuyobozi n’ubusanzwe, ni amezi asatira umunani.
Najemo shampiyona yaratangiye kubera impamvu ntari busubiremo, kuko twaje hari impmvu zatumye tuza manda y’uwari umuyobozi itarangiye.
Naje ninjira mu bibazo no mu kazi ntabashije gutegura neza, atari nanjye wagateguye cyangwa se abo twari kumwe.
Mu magambo make Rayon Sports yo muri ayo mezi umunani ni ikipe y’umupira w’amaguru irajwe ishinga na wo, ibindi bikaza nyuma birimo n’ubuyobozi.
Nibaza ko ukoze imibare ntabwo ari mibi kuko twarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, ndetse iyo ugiye kureba usanga iminsi yagize shampiyona Rayon Sports yarabaye iya mbere mu minsi yose wenda ikaza gutakaza iminsi itatu cyangwa itanu ya nyuma.
Twakomeje kuba aba mbere, nyuma ni bwo shampiyona igiye kurangira twabaye aba kabiri duhita dutakaza n’igikombe. Navuga ko tutagize ibihe bibi kuko tuzakina Confederation.
Ubu ni bwo ngiye gutegura umwaka w’imikino wanjye yaba ku bakinnyi, ubuyobozi, byose. Iby’ubushize ntabwo ari njye wabiteguye.
Mwasanze ikipe ihagaze ite mu mpande zose?
Mu byerekeranye n’umutungo, twasanzemo amadeni ndetse mnshi agera kuri miliyoni zikabakaba 400 Frw. Twagerageje kugenda twishyuramo bike kuko amadeni yari akubiye mu bice bitatu.
Harimo aberewemo abakinnyi igihe bagurwaga, imishahara y’abakinnyi ndetse n’imishahara y’abayobozi. Twasanze hagiye gushitra amezi ane abayobozi batishyurwa ndetse n’abakinnyi, tubanza gukemura ibyo bibazo ariko tubijyanisha no mu kibuga.
Twagerageje kujyana ibyo ndetse n’umuterankunga mukuru ntabwo nasanze bimeze neza. Nasanze harimo amadeni tugerageza kubishyira ku murongo dufatanyije kuko Rayon Sports ni umuryango munini.
Twarangije shampiyona ayo mezi twarayavanyemo, hasigayemo ukwezi kumwe kuri bamwe n’ukundi kwezi ku bandi. Hari bamwe dufitiye udufaranga duke, abandi byararangiye.
Mu magambo make twatangiye turi munsi y’umurongo, sinavuga ko byatunganye, ariko ntitukiri inyuma cyane.
Twasanze amezi menshi y’umuterankunga barayafashe. Kuva mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi, harimo amafaranga yatanzwe mbere. Icyo dusigaje ni ukuringaniza n’umuterankunga mukuru, kuko twe nta mafaranga turafata mbere.
Ko mwatangiye ikipe itsinda ubutitsa, byagenze bite ngo isubire inyuma mu mikino ya nyuma?
Ese ugira ngo yasubiye inyuma igihe kinini? Yasubiye inyuma hasigaye imikino itatu gusa na yo yakinwe mu gihe kitarengeje icyumweru n’igice. Twagombaga gukina ku wa Gatatu, ku wa Gatandatu shampiyona ikarangira, imikino itatu ni yo yatunaniye.
Inka twari twayiriye, umurizo utubera ikibazo. Ni iko byagenze, ni kuriya mwabibonye, ni kuriya byagenze. Twananiwe umurizo kubera impamvu cyangwa ibindi ntazi byari byarabaye.
Ndasaba umuryango nyarwanda imbabazi, nzisabira umuryango wa Rayon Sports kuba kuri uriya mukino wa Bugesera FC byaragenze kuriya kuko si kuriya twabishakaga, si kuriya tubyifuza, si na kuriya bizakomeza kugenda.
Twaganirije abafana bacu, tugomba gufata ingamba zikomeye zituma bitazongera kugenda kuriya. Buriya icyakubaho icyo ari cyo cyose ntabwo ugikemuza ikindi kibazo. Ugikemuza ineza no kwerekana ikibazo wagize.
Ndasaba imbabazi ariko nanavuga ko bitazasubira.

Abafana ko mwabizezaga ibikombe muri iyi ‘season’, twavuga ko mwabatengushye?
Ubajije abafana bakubwira ko ntacyo bashinja ubuyobozi. Twakoze ibyo twagombaga gukora mu mupira w’amaguru, tugera ku rwego rwo hejuru, hanyuma tubura igikombe kandi twarakoze neza. Ibyo ndabihamya.
Niba twarabuze igikombe dusigaje imikino itatu, uko byagenze mwarabibonye. Abafana ntibaducira urubanza kugeza uyu munsi.
Muhire Kevin yavuze ko mwabatereranye mu mikino ya nyuma. Ni ko byagenze koko?
Kevin nka Kapiteni nibaza ko umuzanye ukamwicaza aha iryo jambo ntiyarisubiramo. Umukino wa Bugesera twarawurebye nta bafana bahari, ibyo murabizi, uwa Rutsiro twarawurebye, uwa Vision twari tugitekereza ibyo mu mukino washize.
Ntabwo twakabaye tunganya na Vision. Umukino wa Gorilla FC na wo turawutsinda. Nibaza ko kuva najya umukino ntagiyeho ni umwe gusa wa Gorilla kuko nari mfite izindi gahunda zahuriranye kandi nagombaga gukora, ariko indi yose nayigiyemo.
Sinzi wenda Kevin ashobora kuba atari ameze neza mu mutwe kuba yaravuze ko twabatereranye. Twabahaye uduhimbazamushyi twose twemeranyije nk’ubuyobozi. Sinzi impamvu yabivuze ariko ntabwo twigeze dutererana abakinnyi.

Byagenze bite ngo utakaze icyizere?
Nyuma y’umukino wa Bugesera icyizere kuri njye cyasigaye ari gike. Impamvu ni uburyo twawukinnye, uburyo wagenze, uburyo wateguwe n’ibyabaye. Nabonaga ko igikombe kigiye, ibyo nabisubiramo. Kandi koko cyaragiye.
Icyo navuze ko ibikombe bigihari ni byo kuko tugiye gutangira undi mwaka w’imikino. Imana ibanye natwe twagitwara habayeho gutegura neza ku ruhande rwacu ndetse n’urw’abatuyobora barimo FERWAFA n’abandi. Tugakinira mu murongo mwiza uciye mu mucyo, ibikombe twabitwara.
Hari abakinnyi batandukanye bagiye batumvikana n’ubuyobozi. Byatewe n’iki?
Ibyabaga byaterwaga n’imitegurire y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uburyo uteye turasabwa kugira ikindi dukora kugira ngo tube abanyamwuga, dukine umupira kuko iyo shampiyona igiye kurangira hazamo byinshi.
Imyitwarire n’ikinyabupfura birahinduka. Kuba hari bamwe batakinaga haba habayemo byinshi. Ibyo byose byabaye ku mikino ya nyuma kuko tuba duhanganye n’abandi, twarebaga igikwiriye ku mikino.
Bihuriye he no kuba hari abakinnyi bivugwa ko babaga “bariye” cyangwa “baganirijwe” ku mikino imwe n’imwe?
Ntabwo ndi mu mwanya mwiza wo gusubiza iki kibazo shampiyona itaratangira. Nijya gutangira nzagisubiza neza. Kiriya gihe twarebaga ibihari, tugafata umwanzuro.
Kuba barariye cyangwa batarariye ntabwo nabyemeza, ariko byanze bikunze hari igihe umenya uwakwibye ariko ukayoberwa aho yaguhishe. Hari uburyo bizagaragara mu bihe bizaza.

Mufata mute kuba babita ‘abasaza’?
Nta muntu wihamagara ahubwo uguhamagara akwita ibyo ashaka. Usibye ko no kuba umusaza ari byiza kuko kuba umusaza ni icyubahiro. Igihe ariko uri umusaza utanduranyije.
Inama iherutse guhuza komite ya Rayon Sports n’urwego rukuru rwayo yaba hari aho ihuriye no ko kutumvikana kw’impande zombi kuvugwa?
Inama yabaye ntaho ihuriye ko kutumvikana, yari iyo kwicara tugatekereza igikurikiyeho mu mwaka utaha w’imikino. Tukibaza tuti ‘Amafaranga yo kugura abakinnyi azava he?’
Reka mbivuge bihabwe umurongo. Nta kibazo mfitanye n’urwego rukuru, noneho by’umwihariko nta kibazo mfitanye na Muvunyi. Ni inshuti yanjye muri Rayon Sports no mu muryango.
Iyo myuka mibi sinzi abayizana bakayisabagiza mu bantu. Uko ni ko kuri.
Rayon Sports igira abantu benshi. Umuntu arabyuka akabivuga akabishyira ku mbuga nkoranyambaga, bakabifata uko yabivuze batanambajije. Ibivugwa bidafite ibimenyetso ntimukabihe agaciro.
Wabwira iki abafana bacitse intege?
Ibisubizo byinshi ni bo bivamo kuko hari ibyo bagomba gukora, na twe tugakora ibyacu nk’ubuyobozi. Turacyafite umwanya wo gukora, gutegura no gushyira ibintu mu buryo. Nta muntu wacitse intege. Twagombaga gutwara igikombe ariko no kutagitwara ntawe byaciye intege.
Ni ryari amakimbirane no kutumvikana bihora bivugwa muri Rayon bizarangira?
Turangije imikino ibanza twagiye ahantu dukora imiryango umunani ihwanye n’imikino tuzakina. Iyo miryango yaradufashije mu buryo bw’ubumwe bw’aba-Rayons.
Kuri buri mukino hatangwaga amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 Frw. Aho harimo uduhimbazamushyi, aho abakinnyi bacumbika n’ibindi. Iyo ugiye kureba usanga aba-Rayons bose bari ku ikipe yabo.
Dufite amatsinda y’abafana agera kuri 46, na yo atanga umusanzu wa buri kwezi, ugeze kuri miliyoni 4 Frw. Ubu turashaka gusura imiryango kugira ngo dutgure izo mu mwaka utaha.
Icyo turi kureba ni Rayon Sports ikora neza. Twagize umukino mwiza na APR FC twinjiza miliyoni hafi 180 Frw. Ni yo yagabanyije biriya bibazo. Twujuje stade tugeza ku bihumbi 45 abandi barasigara. Ibyo ni ibyishimo turema mu mupira w’amaguru. Nta shyamba rihari muri Rayon Sports.

Ibaruwa ya komite ngenzuzi isaba gutumiza Intek Rusange, ibyayo bihagaze bite?
Mu bantu benshi nta bwo haburamo umuntu ushobora kwibeshya cyangwa se akajya hanze y’inshingano ze. Iyo baruwa nayibonye mu binyamakuru nanjye ntarayibona. Ni yo mpamvu mvuze ko hashobora kubaho kwibeshya.
Iyo baruwa twarayibonye ariko tubona ko itujuje ibisabwa mu nzira zikorwamo ubugenzuzi. Ntiyigeze ishyikirizwa cyangwa ngo hahamagarwe abari gukorerwa igenzura kugira ngo basubize ibibazo babajijwe.
Twarabahamagaye tubereka umurongo mwiza w’uko ubugenzuzi bukorwa. Uyu munsi nta kibazo gihari kuko inama twabagiriye barazumvise. Uyu munsi bari mu nzira zizatuma bikorwa neza.
Habaho abayobozi ngo mukemure ibibazo bishobora kubaho. Iyo ikibazo cyaje, bigorana iyo habuze igisubizo. Nta bibazo bihari nta buzima bwaba buhari.
Na we mu minsi ishize wandikiye RGB. Ibaruwa yari ikubiyemo ibiki?
Nibaza ko kwandikira RGB nk’urwego rukuriye association nanjye uyoboye association, ndahamya ko nta gitangaza kirimo. Ni nko kwandikira umuyobozi kuko birasanzwe. Ahantu hatari ibibazo ntabwo haba hakora, habaho ubuyobozi ngo bubikemure.
Hari ibyo twabasabaga kugira ngo tubashe kugendera mu murongo wabo n’uwacu. Nanditse amabaruwa menshi nyaha n’izo za RDB kuko imikoranire irahari. Ibaruwa rero sinamenya ngo ni iyihe? Ayo twanditse ni imikorere n’imikoranire. Ntabwo baradusubiza.






Loading comments...
Tanga igitekerezo