{Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro z’agaciro-faranga za miliyari 12 n’igice, ideni rigiye kuyifasha guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo, rukazishyura iryo deni mu myaka itatu iri imbere.}

Byavuzwe kandi ko abaturage kuri iyi nshuro baba bagiye kurushaho gusobanurirwa imikorere y’izi mpapuro ku buryo bazumva kandi bakitabira kuzigura.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi isobanura ko kuri iyi nshuro hashyizwe ku isoko impapuro faranga z’amafaranga make (miliyari 12,5 y’amanyarwanda) mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’amadeni manini ku gihugu, icyakora ngo agaciro k’izi mpapuro faranga kazasaranganywa abazagera ku isoko bose.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, avuga ko impapuro–faranga zashyizwe ku isoko ari amahiwe n’uburyo bwo kurushaho gusigasira umuco wo kuzigama mu buryo bwunguka bunatekanye, kandi agasaba ko nta Munyarwanda wakagombye gucikanwa n’aya mahirwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri yasobanuye ko iri soko ry’impapuro-faranga rizibanda ku baturage n’abashoramari b’Abanyarwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, kandi ngo Leta yiteguye abashoramari benshi na cyane ko muri iki gihe ubukungu n’ifaranga by’igihugu bihagaze neza.

Yagize ati: “Gufata uyu mwenda si uko igihugu cyakennye. Ahubwo ni ukugirango abantu babone aho babika amafaranga yabo kandi bayabike mu buryo abungukira. Ubu turi mu gihe cyiza, ubukungu ndetse n’ifaranga bihagaze neza cyane, akaba rero ari igihe cyiza cyo gushora ishoramari ku isoko ry’imigabane.”

Amafaranga fatizo mu kugura izi mpapuro ni ibihumbi 100, amafaranga azajya yunguka buri mwaka ndetse nyuma y’imyaka itatu nyirayo akayasubizwa uko yakabaye.

Hagati y’umwaka wa 2008 na 2009, Leta y’u Rwanda yagurishije impapuro faranga za miliyari 31, zagiye zunguka amafaranga abarirwa hagati ya 8/100 na 11,5/100.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gusobanurira abaturage iyi gahunda mu buryo bwihariye, mu rwego rwo kufabafasha kwizigamira banunguka, kandi abaturage baranasabwa no kugirira icyizere Leta kuko bitandukanye n’isoko ry’imari n’imigabane risanzwe, kuko ngo Leta yo ntishobora guhomba.