Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Trump yavuze mu mazina bwite Vadimir Putin ku Cyumweru, amushinja gutera inkunga Bashar al-Assad uvugwaho gukoresha intwaro z’ubumara ku baturage be.
Yagize ati “ Benshi barapfuye barimo abagore n’abana mu bitero by’ubumara byagabwe muri Syria, ahabera ibibi hagoswe n’igisirikare ku buryo nta wo hanze ushobora kuhagera. Perezida Putin, u Burusiya na Iran ni bo batera inkunga inyamaswa Assad. Bazabazwa byinshi.”
Yakomeje agira ati “ Nimufungure vuba ako gace abakomeretse bavurwe hanakorwe igenzura. Ni ikindi cyago kibasiye inyokomuntu ku mpamvu zidafatika.”
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ari ubwa mbere Perezida Trump yanditse Putin ku karubanda. Trump kandi yanashyize ikinegu kuri politiki y’uwahoze ayobora Amerika, Barack Obama yerekeye Syria.
Yagize ati “Iyaba Perezida Obama yaragize icyo akora ku kibazo cya Syria kiba cyararangiye kera cyane ndetse n’inyamaswa Assad aba yarabaye amateka.”
Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence na we yaje kwandika ku rukuta rwe rwa Twitter ko we na Trump bakurikiranye igitero cy’ubumara maze ashyigikira imvugo ya Trump ko bizagira ingaruka zikomeye.
Yagize ati “Trump nanjye twakurikiranye igitero cy’ubumara muri Syria. Twamaganye ubwo bunyamaswa bukorerwa inzirakarengane zirimo n’abana. Ubutegetsi bwa Assad n’ababutera inkunga bagomba guhagarika imyitwarire yabo mibi. Nkuko Trump yabivuze ababigiramo uruhare bazishyura byinshi.”
U Burusiya bwanze kuripfana
Mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya yavuze ko amakuru kuri icyo gitero cy’ubumara agamije kurengera abakora ibikorwa by’iterabwoba.
Yagize ati “Amakuru ku bitero byifashishije ubumara n’ubundi burozi byagabwe na guverinoma ya Syria arakomeje. Ibindi nk’ibyo byerekeye ibitero by’ubumara byabereye i Douma nabyo byavuzwe ejo.”
Yakomeje agira ati “Twakomeje kubasaba kwitondera ubwo bushotoranyi. Intego y’ibyo bitekerezo bitari byo, ni ugushaka guhishira abakora ibikorwa by’iterabwoba n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi badashaka kumvikana, batera utwatsi icyitwa igitekerezo cya politiki cyose bishingikirije ibitero bya gisirikare bituruka hanze.”
Yavuze ko ari ngombwa kongera kubihanangiriza yongeraho ko u Burusiya buri muri Syria bubisabwe avuga ko ibyo Amerika ivuga bikomeje byagira ingaruka zikomeye.




Loading comments...
Tanga igitekerezo