Imbuga nkoranyambaga zirebwa n’iri tegeko zishobora koroherezwa igihe zigaragaza ko hari uburyo bwihariye zashyizeho, burinda ingaruka mbi zigera ku bana bazikoresha.

Iri tegeko rikubiyemo ingamba zikomeye zo kugenzura AI chatbots no kugabanya amashusho ashobora guhungabanya abana kuri internet.

Umushinga w’iri tegeko uri kwigwaho, nyuma y’uko hagaragaye ubusabe bwinshi bw’ababyeyi n’abaharanira uburenganzira bw'abana.

Iri tegeko riri gutegurwa mbere y’inama ya G7 iteganyijwe mu Bufaransa mu cyumweru gitaha, aho abayobozi b’ibihugu biteganyijwe ko bazibanda no ku bijyanye na AI hamwe no kurinda ibyonona abana kuri internet.

Ibindi byatije umurindi iri tegeko muri Canada ni ubwicanyi bwabaye muri Gashyantare muri British Columbia, ubwo umwana w’imyaka 18 yavuze ko yakoresheje ChatGPT yiga uko azarashisha imbunda mbere yo kugaba igitero cyishe abantu umunani barimo n’umwana w’imyaka itandatu.

Imbuga zizarenga kuri iri tegeko zizahanishwa gucibwa 3% by’amafaranga zinjiza ku Isi cyangwa ihazabu ya miliyoni 10 z'Amadolari.

Muri Australia iri tegeko ribuza abari munsi y’imyaka 16 gufungura konti nshya ku mbuga nka Instagram, Facebook na TikTok. Izafunguwe mbere zarahagaritswe.

Ibindi bihugu byamaze gushyiraho amategeko asa n’aya ni u Bwongereza, u Bufaransa na Nouvelle-Zélande.