{Hasigaye iminsi 11 gusa ngo Ecosse/Scotland itore kamarampaka yemeza ubwigenge bwayo, aho ubushakashatsi bugaragaza ko benshi bashyigikiye ko iki gihugu kigenga kikiyomora ku Bwami bw’u Bwongereza (United Kingdom/ Royaume-Uni).}
Bwa mbere ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku Cyumweru tariki 7 Nzeri, bugaragaza ko abashyigikiye ubwigenge bwa Ecosse bari imbere n’amanota 51%, naho 49% bashyigikiye ko iki gihugu kiguma mu bigize Ubwami bw’u Bwongereza.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na YouGov na Sunday Times mbere y’uko kamparamaka iba tariki 18 Nzeri, bwatumye abashyigikiye ubwigenge bw’iki gihugu buzura ibinezaneza batangira kubyina intsinzi mu mihanda.
Mu kiganiro cyaciye ku televiziyo zitandukanye, benshi bari bavuze ko bishoboka ko abashyigikiye ubwigenge bashobora gutsinda barusha amanota atandatu abatsimbaraye kuguma ku Bwami bw’Abongereza.
Peter Kellner uyobora YouGov yabwiye The Guardian ati “Abashyigikiye impinduka bashobora gutsinda kandi n’iyo abatayishyigikiye batsinda, bizaba bigoye kumvisha abayishyigikiye kuko bashobora kuzongera bagasaba ko habaho indi kamampaka nyuma y’imyaka mike.”
Ubwigenge nibwemezwa bizatuma abayobozi b’u Bwongereza barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, David Cameron bajya mu biganiro aho bazibanda ku ifaranga, ideni, peteroli yo mu Nyanja ya ruguru n’ahazaza h’ibitwaro bya kirimbuzi by’u Bwongereza biri ku butaka buriho abaturage barenga miliyoni eshanu.
Abashyigikiye kwiyomora ku Bwami bw’u Bwongereza nibatsinda, ubwigenge bwa Ecosse buzatangazwa tariki 24 Werurwe 2016.
Ubwami bw’u Bwongereza (UK) busanzwe bugizwe n’ibihugu bine ari byo u Bwongereza (England), Ecosse/Scotland, Pays de Galles/Walles na Irland y’Amajyaruguru.




Loading comments...
Tanga igitekerezo