Minisitiri Modi yabisabye mu ijambo yavuze kuri uyu wa Kane, ategeka ko guhera saa moya z’igitondo kugera saa tatu z’ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 22 Werurwe 2020 uzaba umwanya wo gusuzuma ubushobozi bw’iki gihugu mu gushyiraho ingamba zihariye mu guhangana na Coronavirus.
Ati “Ingamba zizaba ziri mu nyungu z’igihugu mu gukurikiza no kwitegura guhangana n’ikibazo.”
Kugeza ubu abamaze kugaragaraho iyi ndwara muri iki gihugu bagera ku 173 barimo bane kimaze kwica ariko abaturage ubwoba ni bwose aho bamwe barimo kubika ibiribwa byinshi mu kwitegura guhangana nayo.
Minisitiri Modi yavuze ko uretse imirimo imwe n’imwe, ahandi abantu bashobora gusabwa kuguma mu ngo ibyumweru bitari bike.
Ati “Niba wumva ko udashobora kwandura uribeshya, urashyira umuryango wawe n’abaturanyi mu kaga. Ndasaba abaturage kuguma mu rugo ibyumweru bike biri imbere.”
Iri jambo ry’iminota isaga 29 Modi yaritangaje nyuma y’igihe gito Guverinoma ifashe umwanzuro wo guhagarika ingendo mpuzamahanga z’indege zerekezayo mu gihe cy’icyumweru uhereye ku Cyumweru.
Abantu bari hejuru y’imyaka 65 n’abana bagiriwe inama yo kuguma mu rugo ndetse Guverinoma yategetse Leta zose gusaba ibigo ko abakozi babyo bakorera mu rugo mu gihe abakozi ba Leta biteguye gukora basimburanwa ku kazi.
Umujyi wa New Delhi wo wamaze gukuraho Visa ku bakerarugendo no guhagarika ingendo z’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ndetse abagera mu Buhinde bavuye mu bihugu bimwe bagashyirwa mu kato iminsi 14.
Hari kandi kuba iki gihugu cyamaze guhagarika ibikorwa bimwe birimo amashuri, aho abantu bidagadurira ndetse ibice bikunzwe gusurwa n’abakerarugendo birahagarikwa.





Loading comments...
Tanga igitekerezo