Hashize iminsi mike abunganira uyu muhanzi bagejeje ibaruwa mu rukiko basaba ko yafungurwa by’agateganyo agafungirwa iwe. Ibi babikoze nyuma y’amakuru yatanzwe n’imfungwa, aho byavuzwe ko hari abagize umugambi wo kumwica.

Ibi nibyo bahereyeho bavuga ko ubuzima bw’uyu muhanzi buri mu kaga ndetse ko yagakwiye kurindwa abo bashaka kumwica bityo agafungurwa.

Mu kiganiro Beau B. Brindley wunganira R. Kelly yagiranye na People Magazine, yahishuye ko ubu bari gushaka uko uyu muhanzi yahabwa imbabazi na Perezida Trump.

Yagize ati “Turi mu biganiro n’abantu begereye Perezida Trump. Ibyo biganiro byaragutse kandi birushaho gukomera nyuma yo gutanga ikirego cyacu.”

Uyu mwunganizi we kandi yagaragaje ko bizeye ko imbabazi za perezida zishobora guhabwa R. Kelly.

R. Kelly uri kwifuza guhabwa imbabazi za perezida azihawe na Trump, ari muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu abagore aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 30.

R. Kelly arifuza gusaba Trump kuvanwa muri gereza

Justin Bieber yikomye aba-paparazzi bamuzonze

Justin Bieber uri mu bahanzi bakunze kuvugwa cyane, yongeye kugarukwaho nyuma y’amashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atongana n’aba-paparazzi bikagera n'aho abatuka ibitutsi bikarishye.

Mu mashusho y’iminota 11, yerekanye uburyo abafotora ibyamamare (paparazzi), bibasiwe na Justin Bieber nyuma y’uko bari bamaze umwanya munini bamukurikirana.

Ibi byabaye ubwo Justin Bieber yajyaga gufata amafunguro muri restaurant yitwa Soho House Malibu iherereye muri Leta ya California.

Uyu muhanzi ubwo yasohokaga hanze, yahise yakirwa n’aba-paparazzi bamufotoraga abandi bafata amashusho ari nako bamuhata ibibazo.

Mu burakari bwinshi Bieber yagize ati "Oya uyu munsi si njyewe mubonera, uratekereza ko meze gute kandi undi mu maso umbaza ubusa?"

Yakomeje abwira umufoto wari imbere ye ati “Mva mu maso. Ndashaka ko unyubaha. Ntugire ngo uburakari bwanjye ni ukutagira ikinyabupfura. Oya, ni uko wanyubahutse. Ntabwo wanyubahuka ngo bikugwe amahoro."

Justin Bieber yakomeje atuka aba bafotozi mu bitutsi bikarishye ndetse avuga ko biriwe umunsi wose bamubuza amahoro. Yasoje ababwira ko atazigera yihanganira ko bamwubahuka.

Justin Bieber yabwiye nabi abamufotoraga

Oprah Winfrey yahishuye uko Barbara Walters yatumye afata icyemezo cyo kutazigera abyara

Oprah Winfrey yahishuye ko icyemezo cyo kutazigera abyara yagifashe byagizwemo uruhare na Barbara Walters yafatiragaho icyitegererezo.

Ibi yabigarutseho muri filime mbarankuru yitwa “Barbara Walters Tell Me Everything”, aho yavuze ko icyemezo yafashe cyo kutabyara cyaturutse ku mpamvu nyinshi, gusa ngo imwe ya mbere yaturutse ku munyamakuru Barbara Walters.

Uyu Barbara Walters witabye Imana mu 2022, yari umwe mu bagore bakomeye mu itangazamakuru ryo muri Amerika, ndetse yari inshuti ya hafi ya Oprah Winfrey.

Yagize ati “Nakunze kureba umubano wa Barbara n’umukobwa we Jacqueline, ntabwo wari mwiza na gato. Warimo ibibazo byinshi ku buryo najyaga ntekereza ko no kuba icyamamare bigira ingaruka ku nshingano zo kuba umubyeyi."

Yakomeje ati “Barbara yajyaga ambwira ko kubyara ari cyo kintu cyiza cya mbere, ngahita musubiza ko umubano we n’umukobwa we utabigaragaza. Kureba uko babanaga nabi byarambabazaga. Biri mu bintu byatumye mfata icyemezo cyo kutabyara."

Oprah Winfrey w’imyaka 71 y’amavuko, yagaragaje ko icyemezo cyo kutabyara kitashimishije inshuti ye Barbara Walters, gusa ntiyigeze amubwira ko yabigizemo uruhare.

Umukobwa wa Michael Jackson yikomye abamunenze

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Paris Jackson, umukobwa w’icyamamare Michael Jackson, yikomye abamunenze ko yemeye kuzakora ikiraka cyo kuririmba ku munsi wo kwibukiraho imyaka 16 ishize Michael Jackson apfuye.

Ibi byabaye nyuma y'aho bimenyekanye ko ku wa 25 Kamena 2025, Paris Jackson n’abandi bahanzi bazakora igitaramo mu Mujyi wa Nashville. Kuri iyi tariki ni naho hazaba hibukwa imyaka 16 ishize Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop, yitabye Imana.

Ibi byatumye benshi bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, bamunenga ko yemeye akazi ko kuririmba ku munsi Se yapfiriyeho.

Paris Jackson yahise yikoma abo bamunenze ati “Abantu bongeye bandakariye, baranziza ko mu bitaramo byo kuzenguruka imijyi ndimo, harimo ikizaba ku itariki Papa yapfiriyeho. Iriya tariki ni mbi kuri njye n’umuryango wanjye."

Yakomeje ati “Njyewe singomba kubisobanuraho, nta n'umwe muri mwese bireba. Muza hano kuntuka mutazi n’ukuri. Ndabiyamye.”

Icyakoze Paris Jackson yasobanuye ko kuba iki gitaramo kizaba ku itariki Se yapfiriyeho nta ruhare yabigizemo ndetse ko atakwanga gukora akazi yahawe n’abamukuriye.

Paris Jackson yiyamye abanenga ibyemezo yafashe