Iki cyanya cyiswe ‘Obama Presidential Center’ giherereye muri parike ya ‘Jackson Park’ mu Mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois.

Cyatwaye abarirwa muri miliyoni 850$. Gikubiyemo inzu ndangamurage, aho guhererwa ubumenyi n’aho kwidagadurira. Cyari kimaze imyaka irenga icumi cyubakwa.

Kigamije gufasha abantu mu ngeri zitandukanye ndetse no guhamya ibigwi bya Obama wabaye perezida wa 44 w’iki gihugu. Yakiyoboye muri manda ebyiri kuva mu 2009 kugeza mu 2017.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Obama Foundation’ wa Obama, Valerie Jarrett, yavuze ko bizaba ari ibirori bizagaragaramo abahanzi batandukanye, umuziki unyuranye, ibyishimo n’ibindi.

Usibye Tems, abandi bahanzi byemejwe ko bazabitaramiramo ni itsinda rya The Roots, Bruce Springsteen, Christina Aguilera, Common, Eddie Vedder, Jennifer Hudson, John Legend, Stevie Wonder, Marc Anthony, Marsai Martin, n’itsinda rya U2's Bono & The Edge.

Ni ibirori biteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026. Bizabera mu nyubako ya ‘John Lewis Plaza’. Amatike yo kwinjira muri ibi birori yamaze gushira ku isoko. Icyakora NBC Chicago na Telemundo Chicago zizabicishaho imbonankubone.

Obama Presidential Center izafungura imirango ku munsi ukurikiyeho ari ku wa 19 Kamena 2026.

Tems azataramira mu birori bya Barack Obama wayoboye Amerika
Obama Presidential Center igiye gutaha