Icyakora Trump yagaragaje ko agishikamye ku mugambi wo kwigarurira iki kirwa kigenzurwa na Danmark ndetse ko abazamwitambika bazahura n’ingorane nyinshi.

Ibi Trump yabivugiye mu ijambo yatanze kuri uyu wa 21 Mutarama 2026, mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu iri kubera i Davos mu Busuwisi.

Yagize ati “Abantu batekereza ko nzakoresha imbaraga, ariko nta mpamvu yo kuzikoresha. Sinshaka kuzikoresha kandi sinzazikoresha.”

Trump yavuze ko yavuze ko kwigarurira Greenland bikwiriye kuganirwaho byihuse. Ati “Bafite amahitamo, mushobora kubyemera tukabashimira, cyangwa mukabyanga tukazahora tubyibuka.”

Trump yanenze cyane abafatanyabikorwa ba Amerika bo ku mugabane w’u Burayi, abashinja uburyarya, kudaha agaciro Amerika no gufata ibyemezo bidahwitse, cyane cyane ku bijyanye n’ingufu zisubira, ibidukikije, abimukira n’umutekano mpuzamahanga.

Trump amaze igihe ashyira igitutu ku bihugu by’u Burayi kubera Greenland, ibyagize ingaruka ku mubano hagati yabo.

Yise Denmark igihugu cy’indashima, avuga ko gusaba Greenland byari ikintu gito kuko ari agace k’urubura, anongeraho ko kuyigarurira bitahungabanya umuryango wa OTAN Danmark na Amerika bibarizwamo.

Ati “Nta gihugu cyangwa ihuriro ry’ibihugu rifite ubushobozi bwo kurinda Greenland uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Abayobozi ba OTAN bagaragaje impungenge ko uyu mugambi wa Trump, bavuga ko ushobora guhungabanya uyu muryango, mu gihe abayobozi ba Danmark na Greenland bavuze ko Amerika ishobora kurinda iki kirwa mu buryo bwinshi butandukanye aho kucyigarurira.

Trump yisubiyeho, avuga ko atazakoresha imbaraga mu kwigarurira Greenland