{Omar J. Gonzalez w’ imyaka 42 y'amavuko ukomoka muri Leta ya Texas yaciye mu rihumye ahashinzwe umutekano wa Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z' Amerika (White House), yinjira rwihishwa muri iyi nyubako ariko atabwa muri yombi nyuma ajyanwa mu bitaro bya kaminuza byitiriwe George Washington.}

Umuvugizi w’Urwego rw’ubutasi, Ed Donovan yavuze ko uyu mugabo yasimbutse urukuta rwo mu majyaruguru y’iyi nyubako ahagana saa moya n’igice z’ijoro. Perezida Obama n’umuryango we nta n’umwe wari muri iyi nyubako bari bahavuye mu minota mike mbere y’ibi berekeza ahitwa Camp David.

Gonzalez yinjiye muri White House nyuma y'iminota mike Perezida Obama ajyiye i Camp David n'abakobwa be

The New York Times ivuga ko nubwo uyu Gonzalez nta ntwaro yari afite cyangwa ahetse igikapu cyangwa ikindi kintu, abari muri White House bahise bahavanwa byihuse. Gonzalez yanze guhagarara abisabwe n’abashinzwe umutekano, maze bamwirukankaho baramufata bidasabye ko bamurasa cyangwa bitabaza imbwa.

Ni ubwa kabiri muri uku kwezi umuntu abasha guca mu rihumye abashinzwe umutekano wa White House aho tariki 11 Nzeri umugabo yatawe muri yombi asimbutse urukuta. Muri Kanama naho undi mwana yasimbutse urukuta ahita afatwa ashyikirizwa ababyeyi be.

Abashinzwe umutekano wa White House bavuga ko kugira ngo uku kwinjira rwihishwa muri Perezidansi ya Amerika gucike, bisaba gufunga umuhanda witiriwe Pennsylvania unyuramo abanyamaguru.

Imodoka zahagaritswe kunyura muri uyu muhanda mu 1995 nyuma y’ibitero byagabwe mu Mujyi wa Oklahoma, bawurekera abanyamaguru gusa; abenshi baba ari ba mukerarugendo, ndetse n’abigaragambya ni ho bakunze guhurira.