Yabivuze mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2026, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda, cyabaga ku nshuro ya 32, gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Minisitiri Bizimana yagarutse ku murage Abanyarwanda basangiye n’Intwari z’Igihugu, avuga ko zabigishije ko Igihugu cyubakwa n’abantu biyemeje kukirinda no kucyitangira, abasaba kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari mu mitekerereze yabo no mu migirire n’imyitwarire yabo.

Yavuze ko ubumwe bwaranze Abanyarwanda ari bwo bwatumye bava mu mwijima bongera kwiyubaka no kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “Ndongera kwibutsa Abanyarwanda bose namwe mwitabiriye iki gitaramo ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwakijije u Rwanda. Ni bwo bwadukuye mu mwijima butwinjiza mu rumuri. Ubumwe ni bwo bwatumye twiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni bwo bwatumye twongera kwizera ejo hazaza.”

Yakomeje agira avuga ko Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko bose ari umuryango umwe, bafite amateka amwe n’icyerekezo kimwe.

Ati “Ubumwe ni ukwemera gukorera hamwe, tugaharanira kugera ku ntego z’iterembere rirambye ry’Igihugu cyacu dufatanyije twese, ntawe usigaye inyuma.”

Minisitiri Dr. Bizimana yongeyeho ko umuco w’Abanyarwanda ari wo mbaraga zabo bityo bagomba kunga ubumwe kuko ari byo bizabageza ku iterambere rirambye.

Ati “Ubumwe kandi bushimangirwa n’umuco dusangiye n’ururimi ruduhuza. Amateka ya vuba y’isi, atwereka ko Ibihugu byikuye mu bukene bikiteza imbere; ni ibyahashye ubumenyi n’ikoranabuhanga, bikubakira ku muco ubiranga.”

Yabasabye gukomeza kwigira ku mateka yaranze u Rwanda, hasigasirwa ibyagezweho, gukunda Ikinyarwanda no kubaha umuco wabo, bagakomeza guharanira ubumwe n’iterambere rirambye.

Ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranywa bukorwa buri myaka nyuma y’imyaka itanu, bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze ku kigero cya 95,3% mu 2025, kivuye kuri 94,7% cyariho mu 2020.

Minisitiri Dr. Bizimana yerekanye ko ubumwe ari ryo shingiro rya byose
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Ngarambe François, ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Umutoza w'Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza', Massamba Intore, (hagati) yitabiriye iki gitaramo
Minisitiri Dr. Bizimana ari kumwe n'abagize Itorero ry'Igihugu, 'Urukerereza'
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yishimira imbyino z'Itorero Indatirwabahizi