Nk’uko bigaragara mu butumwa Obama yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, Bo ni yo mbwa yari ikunzwe kurusha izindi muri uyu muryango.

Yagize ati “Uyu munsi umuryango wacu wabuze inshuti y’inkoramutima yawuhoraga hafi. Mu myaka icumi irenga, Bo yatubaye hafi mu bibi no mu byiza, mbese umunsi ku wundi ntiyigeze ituva iruhande. Yihanganiraga urusaku rwaterwaga n’ababaga baje muri White House, ikamoka cyane ari ntigire uwo iruma.”

Umugore wa Barack Obama, Michelle Obama na we, yifashishize Instagram, ava imuzi agahinda yatewe n’urupfu rw’iyi mbwa yababaye hafi no mu gihe Obama yari ari kwiyamariza kuyobora Amerika, mu gihe yari ari ku butegetsi na nyuma yaho.

Yagaragaje ko bashavujwe no kubura iyi mbwa yagwaga neza, igakunda gukina no kwidagavura ntawe ibangamiye.

Nyuma y’ubutumwa bugaruka ku rupfu rw'iyi mbwa n’amafoto yayo byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ababarirwa mu bihumbi banditse ubutumwa bihanganisha umuryango wa Obama.

Jill Biden, umufasha wa Perezida Joe Biden yanditse kuri Twitter ati “Nifatanyije namwe. Bo yaduhaye ibyishimo twese.”

Uwitwa Jenna Ellis kuri Twitter, yihanganishije umuryango wa Obama nyuma yo gupfusha imbwa bakundaga, kuko imbwa ari impano y’agatangaza Imana yahaye abantu.

Ni mu gihe uwitwa Teamsparkle kuri Instagram yagize ati “Mbihanganishije mbikuye ku mutima ku bw’igihombo mwagize. Nifurije Bo kuruhukira mu mahoro.”

Iyi mbwa yo mu muryango wa Obama yari yarahawe izina rya Bo, ni ubwoko bw’izizwi nka Portuguese water dog ikaba yaravukiye muri Texas tariki ya 9 Ukwakira 2008.

Obama yavuze ko kubura Bo ari ukubura  inshuti ikomeye mu muryango
Iyi mbwa Bo yazize kanseri
Abana bakora kuri Bo ubwo Obama yari yabasuye