Babigarutseho ubwo bitabiraga Huye Half Marathon 2025, irushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu.

Iri rushanwa ryabaga mu byiciro byo kwiruka n’amaguru mu ntera y’ibilometero 21, ku bagore n’abagabo mu babigize umwuga, abiruka byo kwishimisha, abakuze n’abakiri bato, abasiganwa ku magare b’abagore n’abagabo, kuri iyi nshuro bwo hakaba hari hongewemo n’icyiciro cy’abafite ubumuga bw’ingingo basiganwe ku magare yabagenewe ku ntera y’ibilometero bine.

Rwakayigamba Jean Pierre waturutse mu Karere ka Bugesera, yabwiye IGIHE ko yishimiye kwitabira iri rushanwa, kuko ryatumye akoresha n’ingingo ze.

Ati “Nishimiye kwisanga mu bandi, uyu munsi nabaye uwa gatanu, ariko ubutaha nzahatana nze ndi uwa mbere. Ibi bifungura mu mutwe w’umuntu kandi bikanerekana ko natwe dushoboye. Wawundi watekerezaga ko wa muntu ugendera mu kagare nta kindi yashobora, aba abonye ibihamya.”

Nshimiyimana John wo mu Karere ka Huye, wavuze ko kwitabira iri siganwa byamunejeje, akiyumvamo ko akunzwe n’igihugu cye, kandi ko uruhare rwe mu kucyubaka bihawe agaciro.

Ati “Ni ubwa mbere nabibonye, byanteye ishema rwose; kuri jye byambereye ibyishimo, ngiye kongera imyitozo kugira ngo ubutaha nzatsinde.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko kongera imikino y’abafite ubumuga muri gahunda za Huye Half Marathon biri mu ntego z’iri rushanwa, avuga ko siporo igomba kuba iya bose.

Yagize ati ‘‘Igihe dutekereza siporo kuri bose, ni ngombwa ko iba siporo idaheza, ari yo mpamvu twatekereje gushyiramo ibyiciro bitandukanye, ku buryo habamo siporo idaheza bikanatanga ubutumwa ko siporo igenewe buri wese, binyuze mu bikorwa bitari amagambo. Twababonye bahiganwa rero kuko barashoboye.’’

Meya Sebutege yakomeje avuga ko iri rushanwa kuva ryatangira ryagiye rigira imbogamizi ntirikomeze buri mwaka aho mu mpamvu zabiteye harimo na COVID-19, aboneraho kuvuga ko noneho rizakomeza kujya riba buri mwaka, kandi rikagenda ryongera imikino ku buryo ryajya riba mu minsi ibiri rigashyushya Umujyi wa Huye mu kiswe ‘Week-end sportif’.

Irushanwa rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya gatatu kuva mu 2020 ritangiye, iry’uyu mwaka rikaba ryitabiriwe n’abasaga 3000.

Abasiganwa bafite ubumuga na bo bari babukereye
Bose bari bafite ishyaka ryo gutsinda
Babanje kwishyushya mbere yo gutangira isiganwa bakagenda baganira
Abafite ubumuga batangaje ko kwitabira amarushanwa nk'aya bibasubizamo icyizere cy'ubuzima
Ni ubwa mbere amarushanwa nk'aya ya Huye Half Marathon yari abaye arimo n'abafite ubumuga
Umwe mu bafite ubumuga ubwo yakirizwaga igihembo na Meya wa Gisagara, Rutabiringoga Jérome
Polisi na yo yahembye abitwaye neza
Muri rusange iri siganwa ryari ryitabiriwe n'abasaga 3000 bakinnye mu byiciro byinshi