Ibikorwa by’ubukerarugendo byiyongereye mu karere ka Rubavu nk’amahoteli na za ‘restaurent’ n’ibindi byatumye abakenera aya mafi biyongera biba icyashara ku bayorora n’abayagurisha.

Iby’aya mahirwe y’ubworozi byagarutsweho mu Nteko Rusange ya y’Urugaga rw’abagore n’urubyiruko bishamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.

Yari ifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’abagore n’urubyiruko mu gushyira mu bikorwa ibyo Umuryango RPF Inkotanyi wemereye abaturage. Yateranye kuwa 21 Gashyantare 2026.

Umuyobozi wa Koperative y’Abagore borora Amafi, KOABA, Niyigena Gaudence, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kuva mu 2017 mu Rwanda, abakenera amafi biyongereye cyane, ibyatumye badakomeza kwifungirana mu kuyacuruza gusa, bibafungurira amarembo yo gutangira kuyorora.

Ati “Twatangiye turi abagore 20 mu 2017 ducuruza amafi, tugenda tubona amafi ari kutubana make kubera ubwiyongere bw'abakeneye, tugira igitekerezo cyo korora amafi ariko nta bushobozi twari dufite”

Begereye ubuyobozi bubagira inama, nyuma gato Minisiteri y'Ibidukikije mu 2020 ibaha kareremba zororerwamo amafi, byiyongera ko na bo bari bafite miliyoni 2 Frw, bagenda biyongera bagera kuri 56.

Ati “Ubu tugeze kuri kareremba 12 zifite agaciro ka miliyoni 70 Frw ubariyemo n’abana b’amafi, kandi uretse korora amafi, turacyanayacuruza aho turangurira n’abandi bayorora, kuko afite isoko rinini mu mahoteri, utubari no mu Mujyi wa Goma.”

Niyigena avuga ko kareremba imwe yororewemo amafi agakura neza ushobora kuyisaruramo toni enye, umuntu akavanamo hagati ya miliyoni ziri hagati y’umunani na 10 Frw, ndetse byabafashije kwivana mu bukene.

Ati “Mbere twari abagore bakennye, tugowe n'ubuzima, ariko kuva twakwihuriza muri KOABA abana bacu bose bariga kandi neza, ntawe dutegera amaboko kandi natwe twiyubakiye aho kuba.”

Agaragaza ko bagifite imbogamizi ku kibazo cy’ubushobozi bukiri buke, kuko bakeneye gukorera ubworozi muri kareremba 60 kugira ngo babashe kugera ku rwego rwo kuba bamara umwaka wose bacuruza amafi biyororeye.

Niyigena kandi yagaragaje ko kubona abana b'amafi bikigoranye, kuko n’iyo bababonye babavana kure ndetse n’ibiryo by'amatungo bihenze.

Yashimangiye ko batangiye ubu bworozi umufuka w’ibilo 25 bawuguraga ibihumbi 30 Frw none ubu bigeze ku bihumbi 42 Frw, ari ho bahera basaba ko Leta yashyiramo nkunganire.

Intumwa y’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi, Ndereremungu Joseph yabwiye IGIHE ko yishimiye imishinga itandukanye irimo n’uw’abagore bibumbiye muri KOABA, kuko ibaha amafaranga.

Ati “Nabonye ko abantu bagaragaza ubushake mu guhanga ibishya bibaha amafaranga bahereye kubibakikije kandi bibaganisha ku iterambere, ari na cyo Igihugu kibifuriza.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko ko mu mwaka wa 2024/2025 umusaruro w’amafi wazamutse mu buryo bufatika aho mu 2025 wageze kuri toni 52.439 uvuye kuri toni 43.133 wariho mu 2024.

Umusaruro w’amafi wazamutse ku kigero cya 34%, dore ko uyu mwaka wasize habonetse abana b’amafi miliyoni 71,6.

Umusaruro w’amafi mu Rwanda uko imyaka ishira ugenda wiyongera kuko nko mu 2023 wari toni 46.495 uvuye kuri toni 43.560 wariho mu 2022, mu gihe mu 2021 wari toni 36.047.

Abagore bo mu Muryango FPR Inkotanyi bageze kure mu iterambere
Abo mu Muryango FPR Inkotanyi i Rubavu bari babukenereye mu nteko rusange
Abagize urugaga rw'abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi i Rubavu bari babukereye