Ni gahunda yatangijwe ku wa 29 Mata 2026, mu Murenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, aho BPR Bank Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Koperative Gwiza Rw 34 ihinga imboga n’imbuto, agamije guha inguzanyo abahinzi babarizwa muri iyi koperative.

Nubwo iyi gahunda yatangiriye ku bahinzi bo mu Karere ka Rwamagana, biteganyijwe ko izegerezwa abahinzi n’aborozi bo mu gihugu hose kugira ngo bafashwe kubona inguzanyo nta ngwate.

Abahinzi n’aborozi bashobora kuzajya bahabwa inguzanyo iri hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw bitewe n’ibyo bahinga. Bagomba kuba bafite koperative runaka babarizwamo.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubuhinzi muri BPR Bank Rwanda, Darius Clement Nkuriza, yavuze ko impamvu batangije gahunda yo guteza imbere abahinzi n’abarozi ari ukubera ko urwego rw’ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu kugera ku iterambere n’ubukungu burambye.

Yerekanye ko uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu musaruro mbumbe w’Igihugu ruri ku mpuzandengo ya 25% ku mwaka.

Yavuze ko abahinzi n’aborozi bakunze gutinya kwegera ibigo by’imari ngo babisabe inguzanyo kubera kudasobanukirwa neza inzira bicamo kugira ngo babone izo nguzanyo.

Ati “Ni yo mpamvu nka BPR twicaye dutekereza uburyo bwiza bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu dushyiraho uburyo bworoheye abaturage cyane cyane abahinzi n’abarozi kugana banki yacu bagafashwa kwiteza imbere.”

Yavuze ko binyuze muri iyi gahunda bagiye kuzajya begera abahinzi aho batuye muri koperative yabo kugira ngo babasangize ibitekerezo bafite ndetse n’ibyo bakeneye abe ari byo baheraho babafasha gukemura.

Ati “Twahisemo kujya tubasanga aho bari kugira ngo umuhinzi abe umunyamuryango wa banki, abe umufatanyabikorwa kuruta uko yumva ko banki idashaka kumutekereza.”

Yasobanuye ko ari yo mpamvu bahisemo gushyiraho inguzanyo ku bahinzi bahinga ibihingwa bitandukanye birimo ikawa, icyayi, umuceri, ibigori, imboga n’imbuto ndetse n’ibindi.

Ati “Abahinzi b’umuceri bashobora guhabwa inguzanyo ya miliyoni 5 Frw nta ngwate, abahinzi b’ikawa ishobora kugera kuri miliyoni 10 Frw nta ngwate.”

Umuyobozi wa Koperative Gwiza RW 34 ikorera mu gishanga cya Nyirabidibiri, Fidele Dushimirimana, yavuze ko bagiranye amasezerano na BPR Bank Rwanda aho abahinzi bazajya bahabwa inguzanyo binyuze muri koperative.

Ati “BPR Bank Rwanda yatwemereye ko inguzanyo izaca muri koperative igahabwa abahinzi bitabagoye ndetse bakishyura mu buryo bworoshye kuko tugirana amasezerano n’abaguzi, ku buryo umuguzi ashobora kwishyura binyuze muri BPR.”

Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubuhinzi muri BPR Bank Rwanda PLC, Darius Clement Nkuriza yavuze ko batangije iyi gahunda kubera ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rufitiye igihugu akamaro gakomeye
Abahinzi bo muri Koperative Gwiza RW 34 bishimiye inguzanyo bagiye kuzajya bagenerwa na BPR Bank idasaba ingwate
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzige, Niyomwungeri Richard yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bazaniwe na BPR yo kubateza imbere
Abahinzi bo muri Koperative Gwiza RW 34 basobanurirwa uburyo bashobora kwiteza imbere binyuze mu kugana muri BPR Bank Rwanda
Umuyobozi wa Koperative Gwiza RW 34, Fidele Dushimirimana, yashimye BPR Bank Rwanda igiye kuzajya ibaha inguzanyo izabafasha mu kwiteza imbere
Abakozi ba BPR Bank basobanurira abahinzi bo mu Murenge wa Nzige ibijyanye n'inguzanyo bazajya bahabwa idasaba ingwate kugira ngo ibafashe kwiteza imbere