{Banki mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Guaranty Trust Bank (GTBank), kuri uyu wa gatanu yifatanyije n’abakiriya bayo mu kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi ku zina rya St Valentin, aho buri mukiriya wayigannye ku uyu wa 14 Gashyantare yagenerwaga impano zitandukanye zateguriwe uyu munsi.}
Ubuyobozi bwa GT Bank buvuga ko ubusanzwe umuco wo kwakira neza abakiriya ari wo ubaranga ndetse ukaba n’umwihariko wabo ugereranyije n’andi mabanki.
Murigande Eugene ukuriye ibikorwa by’itumanaho muri iyi banki avuga ko nubwo ubusanzwe abakiriya ba GTBank bakirwa nk’abami, umunsi nk’uyu wa St Valentin ari akanya ko kugaragariza abakiriya urukundo binyuze mu mpano n’ibindi bikorwa byo kubagaragariza agaciro kadasanzwe iyi banki ibaha.
Yagize ati “ Ubusanzwe muri GTBa nk’ubudashyikirwa mu kwakira abakiriya ni umuco, ari nayo mpamvu ubona dukoresha ibara rya Orange risonanura urukundo. yo tubonye umwanya nk’uyu rero twifatanya nabo, mu gushimangira agaciro banki yacu ibaha mu buzima bwa buri munsi.”
Impano zahabwaga abakiriya zirimo indabo nziza zijyanye n’uyu munsi w’abakundanye, za keke n’ibindi, kandi byose bigatanganwa urugwiro rudasanzwe.
Bamwe mu bakiriya bagannye iyi banki ya mbere mu gihugu cya Nigeriya ndetse ikaba n’iya gatandatu ku mugabane w’Afurika, baravuga ko bidasanzwe ko banki yita ku bakiriya bayo, kugera n’aho ku munsi w’abakundanye yifatanya nab, bisobanuye ko ari abakunzi bayo.
Umugore waganiriye na IGIHE utashatse gutangaza amazina ye yagize ati “ Ibi nta handi twabibonye pe! Urugwiro nk’uru, impano nk’izi ni agashya rwose iyi banki izanye mu Rwanda. GTBank itubereye igisubizo cyo kwitabwaho no guhabwa serivisi nziza.”
Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko nyuma y’igihe gito imaze mu Rwanda, bugiye gukora impinduka zigaragarira buri wese, mu itangwa rya serivisi no gufasha abaturage kwikura mu bukene, yifashishije ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 imaze ikora.
GTBank ni banki ikomeye cyane, ikomoka muri Nigeriya ariko ikagira amashami asaga icyenda harimo n’iryo mu mujyi wa London mu Bwongereza. Iyi banki yaguriye ibikorwa byayo muri Afurika y’Uburasirazuba harimo n’u Rwanda.









Loading comments...
Tanga igitekerezo