Urukiko rw’Ubucuruzi rwemeje ko iyi hoteli yagize igihombo, bityo ko nta mitungo ifite yayifasha guhemba, ibyo bikaba ari byo byatumye rutegeka ko igurishwa muri cyamunara.

Iyi hoteli y’inyenyeri enye iri ku buso bwa metero kare 5230 iherereye mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Nyarutarama.

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Murenzi François Robert, yatangaje ko iyi hoteli ifite agaciro ka miliyari 6,5 z’Amafaranga y’u Rwanda (6.578.149.962 Frw).

Me Murenzi yatangaje ko icyiciro cya cyamunara kizatangira tariki ya 29 Gicurasi kirangire ku ya 5 Kamena, icya kabiri kibe tariki ya 7-14 Kamena, icya gatatu kibe tariki 16-23 Kamena, kandi ko abifuza kuyigura basabwa gutanga ingwate ya 328.907.498 Frw.

Villa Portofino ni igorofa rifite ibyumba birimo icyakira abantu 250, icyakira 70 n’icyakira 25, ibyumba 51 byo kuraramo kandi byose bifite ahantu ho gufatira amafunguro ku muntu ubishaka ariko utabishaka akaba yajya kurira ahabugenewe.

Muri Kanama 2021, na bwo Portofino yari yashyizwe mu cyamunara kugira ngo abari bayifite bishyure umwenda bari babereyemo Banki ya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo ishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’iterambere (ZEP) na Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD).

Icyo gihe BRD yasobanuye habanje ibiganiro bihuza impande zombi, zemeranya ku muntu wagura iyi hoteli ariko birangira atayiguze, ni bwo hafashwe icyemezo cyo kwifashisha igisubizo cya cyamunara mu nyungu z’impande zombi, kandi byakozwe mu bwumvikane.

Villa Portofino yasubijwe muri cyamunara kubera ibihombo
Iyi hoteli iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo