{Abanyarwanda benshi n’ibigo biciriritse bashyizwe igorora ku bakoresha internet, igiciro cy’inyaruka 4G LTE cyahantantuweho hafi 70 %. }
Ikigo gitanga internet ISPA n’ikiyicuruza Olleh Rwanda Networks (ORN) byatangaje muri iki cyumweru dusoje ko internet ya 4G LTE yatangijwe umwaka ushize ariko ugasanga abayitabiriye ari bake kubera igiciro kiri hejuru, ibyo bikaba bigiye guhinduka.
Peter Maridadi Umuyobozi wa ISPA yatangaje ko bamaze kumvikana na ORN ku biciro bishya.

Gigabyte imwe ya intenet ya 4G LTE izajya igura amafaranga y’u Rwanda 1,300, mu gihe mbere yaguraga 4,100; bivuze ko habayeho igabanuka ry’igiciro ku kigero cya 68 %.
Abakiriya ya 4G bazajya bicshyura ibihumbi amafaranga 39,000 kuri gigabytes 30 za internet inyaruka zimara ukwezi. Mbere ISPA yazitangiraga ku mafaranga 160,000.
Gukoresha internet 4G biri gushishikarizwa Abanyarwanda benshi kugeza n’aho na sosiyete y’imodoka zitwara abagenzi, Kigaki Bus Service (KBS), yatangiye igerageza mu gukoresha ya 4G-LTE muri bisi zayo, igatanga internet y’ubuntu (Free WIFI).




Loading comments...
Tanga igitekerezo