Muri ibi biganiro BPR Bank PLC itumira abakiliya bayo bari mu rwego runaka n’inzobere muri rwo bakaganira ku bibazo birwugarije hagamijwe kureba uko impande zombi zafatanya mu guharanira ko rwatera imbere.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri BPR Bank Rwanda PLC, Vincent Ngirikiringo, ati “Ibi biganiro byatekerejwe mu rwego rw’inama nyunguranabitekerezo hagati yacu n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu. Ni ibintu bizahoraho nko mu bwubatsi ubuhinzi n’ahandi.”

Ku ikubitiro BPR Bank Rwanda PLC yahurije hamwe abakora mu rwego rw’ingufu ubwikorezi n’inganda zikenera ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba isereri mu batuye Isi.

Bijyanye n’uko intambara ya Iran yazambije ibintu nyuma y’ifungwa ry’inzira ya Hormuz inyuzwamo utugunguru turenga miliyoni 20 ku munsi bingana na 20% by’ibikoreshwa mu Isi.

Ibi byatumye bihenda cyane kuko byiyongereye ku kigero cya 45% kuva intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangira mu mpera za Gashyantare 2026.

Akagunguru kamwe k’ibikomoka kuri peteroli kavuye ku gaciro kari hagati y’Amadolari 65 n’Amadolari 70 kagera ku Madolari 130 muri Mata, ibiciro bikomeza guhindagurika aho ubu kari hagati y’Amadolari 90 na 95 mu ntangiriro za Kamena 2026.

Kubera intambara ya Iran, Isi yahombye miliyari 1,5 z’utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije bitacurujwe. Isi yakombye kandi miliyari zirenga 50$ muri uru rwego kubera iyi ntambara.

U Rwanda mu bihugu byazahaye

Ibi bibazo cyageze no mu Rwanda aho nko ku wa 5 Kanama litiro ya mazutu yiyongereyeho 722 Frw igera ku 2.927 Frw ivuye ku 2205 Frw yariho litiro ya lisansi yo yagumye ku 2.938 Frw.

Ku wa 16 Mata 2026 litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw yiyongereyeho 635 Frw ivuye kuri 2303 Frw. Icyo gihe litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.

Ibiciro byaherukaga kongerwa ku wa 3 Mata 2026. Icyo gihe litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yari yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yari yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.

Ibi byahanitse ibiciro ku masoko kandi kuko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Mata 2026 byiyongereyeho 13% ugereranyije na Mata 2025. Muri Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 9,2%.

Ibi bifite intandaro nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda unasanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Merez, Eric Mutaganda abishimangira.

Ati “Intambara ya Iran yatugizeho ingaruka nini ariko dufataranyije na Guverinoma y’u Rwanda twabashije kugabanya ubukana, Leta itanga nkunganire kugira ngo Abanyarwanda badahura n’ingorane zikomeye nk’uko byagomba kuba. Akagungukuru kazamutseho 45% ariko ibiciro nyabyo byikubye inshuro eshanu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda unasanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Merez, Eric Mutaganda, yavuze ko iri huriro ritumiza litiro miliyoni 60 z'ibikomoka kuri peteroli ku mwaka

Ibyo avuga birumvikana. Nko mu ntangiriro za Gashyantare intambara itaratangira, toni y’ibikomoka kuri peteroli Abanyarwanda bayiguraga 300$. Ubu byikubye inshuro hafi eshanu kuko iri kugura 1650$.

Mutaganda yagaragaje ko mu guhangana n’ibi bibazo hakenewe ububiko bunini cyane byibuze bukaba bwaramira u Rwanda mu gihe habayeho ibibazo by’ibikomoka kuri peteroli, ariko ibigo by’imari bikabigiramo uruhare.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ububiko bwa litiro miliyoni 110 z’ibikomoka kuri peteroli bwafasha u Rwanda kumara ukwezi kumwe n’igice mu gihe hakenewe nk’ububiko bwa litiro miliyoni 400 kugira ngo byibuze u Rwanda rumare nk’amezi ane nta mpungenge rufite mu gihe Isi iri mu mage.

Mu kwezi u Rwanda rwinjiza litiro miliyoni 60. Amavuta y’indege atwara litiro miliyoni 10, mazutu ingana na litiro miliyoni 30, lisansi ikaba litiro 20.

Mutaganda ati “Twahuye n’ibibazo muri Werurwe na Mata ariko ubu ibintu byatangiye gusubira mu buryo. Aho turangura n’aho bagize ikibazo gito… Ntitwagejeje ku ngano twari dusanzwe tuzana ariko ibintu byongeye kumera neza amavuta yose arahari. Turifuza ko intambara ya Iran yarangira”

U Rwanda rurangurira ibikomoka kuri peteroli muri Tanzania ku cyambu cya Dar es Salaam cyihariye hagati 90% na 95% by’ibikomoka kuri peteroli biza mu Rwanda mu gihe ibikomoka kuri peteroli bituruka ku Cyambu cya Kenya ari nka 5% na 10%.

Ibikomoka kuri Peteroli bitumizwa n’ibigo biri hagati ya 10 na 15 birimo na Merez. Iki ni sosiyete Nyarwanda imaze imyaka 25 ikora. Ifite abakozi barenga 300 ikagira sitasiyo za lisansi 19 mu Rwanda hose hose.

Mutaganda ati “Gahunda ni uko uyu mwaka uzarangira dufite sitasiyo 20. Dukoresha Abanyarwanda ndetse ni ikigo cy’Abanyarwanda 100%.”

Uyu muyobozi yavuze nko nk’abikorera bari kugerageza na bo kongera ububiko bafatanyije na Leta y’u Rwanda. Nka Sosiyete ya Merez iteganya kubaka i Nyacyonga mu Karere ka Gasabo, ububiko bwa lisansi bugera kuri litiro miliyoni 20.

Ati “Ubu turi gusaba Umujyi wa Kigali ibya ngombwa ngo dutangire kubaka. N’ibindi bigo biri gushaka kubaka ibigega kugira ngo turebe ko twakongera ububiko dufite.”

Uretse Sosiyete ya Merez, Société Pétrolière, SP, na yo iri kubaka ibigega bizigama gaz yo gutekesha bizatwara arenga miliyari 60 Frw. Bifite ubushobozi bwo kubika toni 9000 za gaz zishobora gufasha igihugu kubona gaz yo gutekesha mu mezi abiri.

Abo mu nzego za leta n'iz'abikorera baganiriye ku cyakorwa ngo ibibazo by'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bikemurwe

BPR Bank Rwanda yinjiye mu kibazo

BPR Bank Rwanda iri muri banki za mbere nini mu Rwanda kuko mu 2025 yungutse arenga miliyari 40,8 Frw. Mu 2024 yatangeze inguzanyo za miliyari 666 Frw, ibigaragaza uruhare ifite mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni na yo mpamvu yiyemeje guhuriza hamwe abari muri uru rwego ngo harebwe icyakorwa na cyane ko ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo nyinshi zishoboka, abarukoramo bakabona uko bakora nk’uko Mutaganda abigharagaza.

Ati “Niba igiciro cyarikubye inshuro eshanu bisobanuye ko ukeneye gukuba eshanu ayo wakoreshaga ugura ibikomoka kuri peteroli mu buryo busanzwe. Ni ho banki zizira zikagerageza kongera ubwo bushobozi butuma turangura. Banki zaradufashije, iyo ukomeje gufasha umuntu ukomerezaho kugeza ibintu bisubiye mu buryo.”

Umuyobozi ushinzwe Imari muri BPR Bank Rwanda PLC, Vincent Ngirikiringo yamaze impungenge abacuruzi, avuga ko biyemeje kuganira ku bibazo by’ibikomoka kuri peteroli kuko ari izingiro ry’iterambere.

Ati “Ntabwo twatera imbere bidakemuwe mu buryo bukwiriye. Iyo urebye uburyo ibiciro biri kuzamuka ku rwego mpuzamahanga bitewe n’intambara ya Iran hari ingaruka bifite ku mibereho n’ubukungu. Turi kuganira tureba ngo twakora iki kugira ngo u Rwanda rukomeza guhagarara neza mu bukungu nubwo ibyo bibazo bihari.”

Ngirikiringo yavuze ko nka BPR Bank Rwanda PLC ikora ubucuruzi bwo gutanga amafaranga bari kureba uburyo bakwisunga ngo babashe gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda buhagije.

Ati “Tubaha uburyo butuma bashobora kuzana ibikomoka kuri peteroli bakazishyura bigeze mu Rwanda. Aho kugira ngo wohereze amafaranga utegereze ibintu ko bizaza. Tutabibafasha. Kuko tuba twizewe twe na banki zo mu mahanga aho bakomora ibyo bintu, bituma umuntu wacu hano atagira igitutu, akaba yize yo azabona ibintu kandi mu buryo bwizewe.”

Ngirikiringo kandi yavuze ko baha abatumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga inguzanyo zisanzwe zibafasha mu mirimo itandukanye nko kubaka ibigega bibikwamo peteroli bifasha kwagura ububiko.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri BPR Bank Rwanda PLC, Vincent Ngirikiringo  yamaze impungenge abacuruza ibikomoka kuri peteroli badafite igishoro gihagije

Ihumure rya BNR

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yavuze ko Intambara ya Iran yashegeje ubukungu bw’Isi bigeze ku bikomoka kuri peteroli isya itanzitse kubera ko inzira ya Hormuz yafunzwe.

Ati “Dutumiza ibikomoka kuri peteroli kuko tutabikorera mu Rwanda ibi byatumye ibiciro by’imbere mu gihugu bizamuka. Ubwikorezi ni igice cy’ingenzi cy’ibyo abaturage batangaho amafaranga mu Rwanda. 12% by’ibyo Abanyarwanda binjiza bijya mu bwikorezi. Iyo ibiciro by’ubwikorezi byiyongereye n’ibiciro byose biriyongera.”

Mu kugaragaza ko ikibazo kiri hose, Dr. Kalisa yavuze ko byari biteganyijwe ko ibiciro ku masoko ku Isi bizazamukaho 4,4% mu 2026, bigateganywa ko mu 2027 bizazamukaho 3,7% ariko ko bishobora no kurenga bijyanye n’uko ubukungu ku Isi bwifashe. Ni mu gihe iterambere ry’ubukungu ryo rizazamuka ku kigero cya 3,1% mu 2026 na 3,2% mu 2027.

Ati “Ibiri kuba ntabwo biri kuba ku Rwanda gusa ahubwo bihangayikishije buri gihugu ku Isi hose binyuze mu nzira zitandukanye.”

Yavuze ko nubwo u Rwanda ruzahura n’ibibazo ariko rwashyizeho ingamba zizatuma ruca mu bibazo rwemye, binyuze mu kugabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga, rukabifashwamo no kohereza ibirimo ikawa, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Dr Kalisa yavuze ko nubwo bimeze bityo u Rwanda ruzakomeza gutumiza ibicuruzwa rudatunganya nk’ibikomoka kuri peteroli aho buri mwaka rutumiza iby’agaciro karenga miliyoni 650$.

Icyiza ababitumiza bakomeje kubifashwamo no kugabanya itakara ry’agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Idolari abatumiza ibintu mu mahanga barangurwamo.

Byakozweho kuko nko mu gihembwe cya mbere byagenze neza kuko ryatakaje agaciro ku kigero cya 0,5%. Dr. Kalisa ati “Iyo ugereranyije n’imyaka yabaje biri hasi cyane. Ibi ni ingenzi cyane ku batumiza ibicuruzwa mu mahanga kuko bitari guhinduka cyane. Bituma bashobora gutumiza kuko bitari kongera ikiguzi mu gaciro k’ibyo batumiza.”

Gukomeza gukora neza bizatuma umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzamuka nubwo bitari cyane. Uzagera kuri 6,8% bitandukanye na 9,4% wazamutseho mu 2025.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yagaragaje ko bari gukora ibishoboka ngo bahangane n'izamuka ry'ibiciro
BPR Bank Rwanda PLC yahurije hamwe abari mu rwego rw'ingufu ngo barebere hamwe icyaba umuti w'ibibazo bibugarije muri iki gihe
Abatanze ikiganiro ku bikenewe mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro bya lisansi bahawe ibikombe

Amafoto: Dukundane Ildebrande