Karemera afite imyaka 75 y’amavuko. Yabaye Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) kuva mu Ugushyingo 1990 kugeza mu 1994 mu gihe Rwamucyo yari umwarimu waho akaba n’Umuyobozi w’ikigo cy’iyi kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi (CUSP).

Muri Nyakanga 1994, Karemera yahunganye n’umuryango we, bava i Butare bakomereza muri ‘Zone Turquoise’, bagera muri Zaïre, bakomereza muri Repubulika ya Centrafrique. Bahavuye bajya muri Cote d’Ivoire, bahamara imyaka itanu, ni na ho yahuriye na Rwamucyo mbere yo kujya mu Bufaransa mu Ugushyingo 2000.

Karemera yageze mu Bufaransa ahabwa ubuhungiro nk’impunzi ya politiki, nyuma ahabwa n’ubwenegihugu. Asobanura ko yongeye guhurira na Rwamucyo ku kigo cy’u Bufaransa gishinzwe impunzi n’abimukira, OFPRA, baraganira ariko ngo ntiyibuka ibyo baganiriye.

Tariki ya 5 Nzeri 2007, Urukiko Gacaca rwahamije Karemera uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri UNR no mu bitaro bya Butare, aho yitabiriye inama zabuteguye, akanabuyobora, anategeka abaganga kwanga kuvura Abatutsi. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 adahari.

Kuva mu 2025, abacamanza bashinzwe kugenza ibyaha mu Bufaransa bari gukora iperereza kuri Karemera, ku ruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yari umwe mu bavuga rikumvikana muri Butare, cyane cyane muri UNR.

Mu rubanza rwabereye mu rugereko rubanza rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, Karemera yari gutanga ubuhamya tariki ya 9 Ukwakira 2024, ariko ntiyabutanze, ahubwo yahisemo kwandikia urukiko, asobanura ko ataboneka, yongeraho ko Rwamucyo nk’umuganga atari kuba umwicanyi cyangwa umujenosideri.

Rwamucyo wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, akanakatirwa igifungo cy’imyaka 27, ari kuburana ubujurire mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris. Kuri iyi nshuro, Karemera yemeye kujya mu rukiko akamutangaho ubuhamya ariko aziga cyane.

Karemera yasobanuye ko nubwo mu rubanza rwabaye ubushize yatumijweho kugira ngo atange ubuhamya, bitamushobokeye kubera uko ubuzima bwe buhagaze, ati "Mfite icyemezo cyo kwa muganga, nanatanze ibisobanuro byanditse. Nshaka ko bishyirwa kuri dosiye yanjye, nta byinshi nongeraho cyangwa ngabanyaho."

Yabwiye urukiko ko kubera ko ari gukorwaho iperereza ku byaha nk’ibiregwa Rwamucyo kandi byakozwe mu gihe kimwe, umunyamategeko we yamugiriye inama kudasubiza ibibazo birebana na dosiye ye mu rwego rwo kurengera inyungu ze.

Ati "Ndi gukorwaho iperereza ku bikorwa nk’ibyo mu gihe kimwe. Ni yo mpamvu umujyanama wanjye yangiriye inama yo kudasubiza ibibazo birebana n’iyi dosiye, bikorwaho iperereza, kuko byahungabanya inyungu zanjye. Ndasubiza ibirebana na Dr. Rwamucyo n’inshingano nari mfite icyo gihe."

Mu rubanza rwa mbere n’urw’ubujurire, abatangabuhamya benshi babwiye abacamanza mu Rukiko rwa Rubanda ko babonye imirambo nyinshi y’Abatutsi inyanyagiye muri mu bice bitandukanye bya Butare, gusa Karemera we yavuze ko ntayo yigeze abona hagati ya Mata na Nyakanga 1994 no mu gihe yahungaga.

Yasobanuye ko icyakoze yabonye bariyeri ebyiri i Butare zirimo iyari ku muhanda ugana kuri UNR n’indi yari imbere ya Hotel Faucon yari mu mujyi. Yabajijwe icyo zakoreshwaga, asubiza ko ari ho hasuzumirwaga ibyangombwa kandi ko nta gushidikanya guhari.

Inyandiko Rwamucyo yandikiye Umuyobozi wungirije wa UNR, ivuga ko hari imirambo yari inyanyangiye mu Mujyi wa Butare ishobora guteza icyorezo, bityo ko ikeneye gushyingurwa, yakomojweho mu iburanisha ryabaye tariki ya 15 Kamena.

Karemera yemeje ko yabonye iyi nyandiko kandi ko itamutunguye kuko Rwamucyo yari inzobere mu bijyanye n’isuku n’isukura. Umucamanza yahereye aho amubaza uko yamenye iby’iyi mirambo binyuze muri iyi nyandiko ariko ntayiboneke, asubiza ko ibyo bidasobanuye ko yayigezeho kandi ngo ntiyari ashinzwe gukora iperereza.

Yagize ati "Sinashakaga kujya mu bintu ntazobereyemo."

Perezida w’iburanisha yibukije Karemera ko ari we wafashe inyandiko ya Rwamucyo, ayigeze ku muyobozi wungirije wa UNR, amubaza uko yayitanze kandi avuga ko iby’iyi mirambo bitamurebaga. Yasubije ko yabikoze mu rwego rwo gutambutsa igitekerezo cya Rwamucyo kuko ngo ni we nzira byagombaga kunyuramo.

Karemera yabajijwe niba Umuyobozi wungirije wa UNR yarahaye Rwamucyo uruhushya rwo gushyingura, yasubije ko nta makuru abifiteho. Ariko yibukijwe ko ubwo hakorwaga iperereza mu 2013, yari yemeye Umuyobozi wungirije wa kaminuza yamumenyesheje ko Perefe wa Butare yatanze uruhushya.

Abajijwe impamvu yo kwivuguruza, yasubije ko atibuka niba mu myaka 13 ishize yaratanze iki gisubizo. Ati "Sinibuka nsubiza muri ubwo buryo. Bishoboke ko bitiranyije ikibazo n’igisubizo.”

Dr. Eugène Rwamucyo ari kuburana ubujurire ku byaha yahamijwe mu 2024