Judi Rever yakoreye ibinyamakuru birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) na Le Monde. Uretse guhakana no gupfobya Jenoside, akunze kwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda no gusingiza ababurwanya.
Mu 2018, Rever yasohoye igitabo yise 'In Praise of Blood' kivuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ashingiye ku gitekerezo cyahimbwe kinamamazwa n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ababashyigikiye.
Jenoside ebyiri ni igitekerezo cyatewe utwatsi n’umuryango mpuzamahanga, abashakashatsi, abanyamakuru ndetse n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga i Arusha, nyuma yo gusanga nta mugambi wigeze ubaho wo kurimbura Abahutu mu Rwanda.
Hari ikindi gitabo yasohoye muri Mata 2026 gifite umutwe ugira uti ‘Rwanda’s 30-Year Assault on Congo’ gishyigikira ibirego by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’uko u Rwanda rumaze imyaka 30 rwica Abanye-Congo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kamena, Kaminuza ya Griffith yateganyije kwakira Rever kugira ngo atange ikiganiro ku bibazo ikiremwamuntu cyahuye na byo mu Rwanda no muri RDC mu gihe kirenga imyaka 30.
Ni ikiganiro bigaragara ko cyibasira u Rwanda cyane, kuko itangazo rihamagarira umuryango w’iyi kaminuza kucyitabira rishinja ubuyobozi bw'u Rwanda guteza ibi bibazo mu bihugu byombi; bihura neza n’ibiri mu bitabo bye.
Ku wa 18 Kamena, umuryango IBUKA Australia uharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Australia, wandikiye umuyobozi w’iyi kaminuza, umusaba ko yakwisubiraho ku gukorana n’abahakana n’abapfobya Jenoside.
Uyu muryango wagaragaje ko kwakira Rever ngo atange ikiganiro ari ugutanga urubuga rwo kunyuzaho ibitekerezo bihabanye n’ukuri gushingiye ku mateka kandi kwemejwe n’ubutabera, ko Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwemo abarenga miliyoni 1 mu minsi 100.
IBUKA Australia yamenyesheje umuyobozi wa Kaminuza ya Griffith ko ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bisubiza ibubisi ibikomere by’abayirokotse, bityo ko gukorana n’abantu nka Rever bishyigikira ibinyoma.
Yasobanuye ko mu gihe ibigo by’uburezi byubashywe bihaye urubuga abahakana n’abapfobya Jenoside, cyangwa se bikabashyigikira, byongera guhungabanya abarokotse, ibihe bikomeye banyuramo ntibihabwe agaciro.
Uyu muryango wasabye iyi kaminuza kwemera ku mugaragaro ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko kwemejwe ku rwego mpuzamahanga no mu mategeko, igakora ibishoboka kugira ngo ibikorwa bitanyuranya na ko.
Wasabye iyi kaminuza kuganira n’imiryango y’abarokotse Jenoside, abahanga mu mateka ya Jenoside n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mbere yo kwakira ikindi gikorwa gifite aho gihuriye na Jenoside, ikanashyiraho amabwiriza asobanutse akumira ibikorwa byo guhakana no gupfobya aya mateka.
IBUKA Australia yasabye iyi kaminuza kuyiha igisubizo ku mpungenge yagaragaje muri iyi baruwa mu minsi 21, inayigaragariza ko yifuza guhura n’ubuyobozi bwayo kugira ngo habeho ikiganiro kirambuye kuri iki kibazo.







Loading comments...
Tanga igitekerezo