Habimana Noël wari utuye i Rebero mu Mujyi wa Kigali yari asanzwe ari umucuruzi ufite ‘depots’ z’ibicuruzwa i Nyabugogo.

Ikibazo cyatangiye ku itariki 11 Kamena 2026 ubwo uwo mugabo yajyaga kuri RIB ishami rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali gutanga ikirego cy'amakimbirane n’umugore we.

Umuvugizi wa RIB yabwiye IGIHE ko urupfu rwa Habimana byagaragaye ko ari urusanzwe nyuma yo gukorerwa isuzuma n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI).

Yagize ati “Ibisubizo byavuye muri RFI byagaragaje ko Habimana Noël yapfuye azize urupfu rusanzwe. Turasaba abantu kwirinda gukwiza amakuru badafitiye gihamya.”

Nyuma y’urupfu rwa Habimana, murumuna we yagerageje kujya kureba umurambo we iwe mu rugo, ariko umugore wa nyakwigendera amubera ibamba ndetse ishyingurwa rya nyakwigendera ryasubitswe inshuro ebyiri harimo no kuri uyu wa 22 Kamena 2026.

Urupfu rwa Habimana Noël rumaze igihe rutavugwaho rumwe