Dr. Rwamucyo yatangiye gukurikiranwa mu 2007 ubwo umuryango CPCR uharanira inyungu z’abakorewe ibyaha mrui Jenoside yakorewe Abatutsi mu 199 watangaga ikirego mu Bufaransa. Icyo gihe uyu muganga yakoreraga mu bitaro bya Maubeuge.

Uyu muganga yabaye Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi (CUSP), i Butare kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Ashinjwa kwitabira inama zafatiwemo ibyemezo byo kwica Abatutsi i Butare, kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no gutegeka ko abakomeretse bicwa buhorobuhoro, abandi bagashyingurwa bakiri bakiri bazima hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).

Tariki ya 2 Nzeri 2009, Urukiko Gacaca rw’i Ngoma mu Karere ka Huye rwamuhamije icyaha cyo gushinga imitwe y’abicanyi yashyize mu bikorwa Jenoside, gutanga ibikoresho byo kwicisha Abatutsi no gushimuta abagore n’abakobwa b’Abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu, rumukatira igifungo cya burundu adahari.

Nyuma yo kumva ubuhamya bwinshi no kugaragarizwa ibimenyetso, tariki ya 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27, ahita yoherezwa muri gereza.

Mu rubanza rw’ubujurire ruri kubera mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva ku wa 11 Kamena 2026, Nyiramucyo yasobanuye ko afite imyaka 40 y’amavuko, akaba yaravuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994 ari kumwe n’ababyeyi be ubwo yari afite imyaka umunani.

Nyiramucyo yasobanuye ko igihe kinini amaze mu buzima bwe atari kumwe na Se ari iki, aho afungiwe ibyaha bya Jenoside kuko ngo ntiyititabiriye ubukwe bwe, abwira urukiko ko ibintu byinshi yumva bivugwa ku mubyeyi we bimutera ubwoba, kuko ngo uko amuzi si mubi.

Yagize ati “Iyo numva ibyo abantu bamuvugaho, ngira ubwoba…Uko bamusobanura si ko ari. Iyi nkuru yose ituvutsa Papa.”

Dr. Rwamucyo yakoreye mu bitaro bya Maubeuge kuva muri Gicurasi 2008. Mu ntangiriro z’Ukwakira 2009, umuforomo uba mu ihuriro rya SUD-Santé yagiye kumusaba ubufasha, amubwira amagambo mabi ajyanye n’ibiro bye nk’uko Umuvugizi w’iri huriro, Vladimir Nieddu yabisobanuye.

Uyu muganga yiyemerera ko yabajije uyu muforomo niba yari akibasha konsa umwana we, kandi ko yemera ko ayo magambo atari akwiye kuyabwira umuntu wari ukeneye serivisi.

Uyu muforomo yatashye yababaye, abwira umugabo we amagambo yabwiwe na Dr. Rwamucyo, ni ko kumusaba kwandika amazina y’uyu muganga kuri ‘Google’, batungurwa no gusanga ashakishwa na Polisi mpuzamahanga, Interpol, babimenyesha ibitaro.

Tariki ya 18 Ukwakira 2009, Dr. Henri Mennecier wayoboraga ibitaro bya Maubeuge yatangaje ko Rwamucyo yahagaritswe bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho no kugira ngo ibitaro bigarukemo umwuka mwiza. Mu 2010, hafashwe icyemezo cyo kumwirukana burundu.

Ku wa 12 Kamena 2026, umukobwa wa Dr. Rwamucyo yabwiye urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ko uko azi umubyeyi we, atari uwo kubwira umuforomo amagambo yamwirukanishije mu bitaro bya Maubeuge.

Ati “Uwo si we. Ni ukuri ko Papa avuga adaca ku ruhande, ariko si umuntu ukomeretsa abantu abigambiriye.”

Perezida w’ivburanisha yabajije Nyiramucyo uko umuryango wabo wumva urubanza rwa Dr. Rwamucyo, asubiza ati “Ntitwumva impamvu ashinjwa ibyaha, ntabwo ari ukuri.”

Nyiramucyo yabwiye urukiko ko we n’umuryango we bahunze “intambara” kandi ko aho yanyuze hose mu Rwanda yabonaga imirambo inyanyagiye ku mihanda, ngo ibyo bikaba byaramuteye ihungabana ku buryo kubisobanura bimuriza. Ati “Ibi ni ibintu Papa adashobora gukora.”

Biteganyijwe ko urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo ruzarangira tariki ya 19 Nyakanga 2026. Yahakanye ibyaha byose kuva rugitangira, aho yifuza guhanagurwaho ibyaha byose yahamijwe mbere, agakurirwaho n’igihano.

Umukobwa wa Dr. Eugène Rwamucyo yavuze ko Se atari umuntu mubi wari kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi