Yagaragaje ko mu gihe ari muri gereza bimugora gukurikirana uburyo bwo kugera kwa muganga no kwivuza uko bikwiye bityo ko asaba ko yarekurwa by’agateganyo.
Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Kamena 2026, kuko yanditse ku wa 16 Gicurasi 2026, agaragaza ko amaze ukwezi yandikiye Urukiko Rukuru ruri kumuburanisha arusaba ko yarekurwa by’agateganyo.
Yagaragaje ko icyo kizamini nagikorerwa bizanajyana n’imiti azanywa mu gihe cy’iminsi itatu bityo akwifuza ko yarekurwa by’agateganyo mu gihe iburanisha mu mizi ritararangira.
Uyu munyamakuru areganwa n’abandi bari abanyamuryango b’ishyaka ritemewe gukorera mu Rwanda rya Dalfa Umurinzi riyobowe na Ingabire Victoire Umuhoza.
Abo bose batawe muri yombi mu 2021.
Ubushinjacyaha bwavuze bari bamaze igihe bakora amahugurwa y’uburyo n’inzira bazakoresha mu gukuraho ubutegetsi, guteza imvururu n’ibindi binyuranye.
Bagombaga kwifashisha ubumenyi bakuye mu gitabo kivuga ku buryo bwo guhirika ubutegetsi udakoresheje intwaro bahugurwagaho.
Nsengimana aregwa n’Ubushinjacyaha kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no gutangaza amakuru y’ibihuha, bigakekwa ko yabikoze mu 2021.
Ubwo yireguraga ku byo akurikiranyweho mu 2025, Nsengimana Théoneste yavuze ko Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byose kandi bwemera ko yabikoze ari umunyamakuru.
Yabwiye Urukiko ko ari kurenganwa bityo ko asaba kurenganurwa. Yavuze ko ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, Ubushinjacyaha bwifashishije itegeko rirebana no gukumira no guhana ibyaha bikorwa hifashijwe ikoranabuhanga bityo ko atakabaye abikurikiranyweho nk’umunyamategeko.
Nubwo avuga ibyo ariko ingingo ya 39 y’iryo tegeko iteganya ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu nama yahuje abarimo abayoboke ba DALFA Umurinzi, bacuraga umugambi wo guhirika ubutegetsi, bagaragazaga ko bazifashisha Umubavu TV n’ikinyamakuru cya Umubavu nk’umwe mu banyamakuru babo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuvurwa ari uburenganzira bw’umuntu ufunzwe bityo ko atari ngombwa ko arekurwa by’agateganyo.
Bwemeye ko bugiye gukurikirana ikibazo Nsengimana yaba yaragize gituma atavurwa uko bikwiriye ariko bwerekana ko icyo gufungurwa by’agateganyo kidakwiye kubamo.
Icyemezo ku ifungurwa ry’agateganyo, kizatangazwa ku wa 18 Kamena 2026 Saa Tanu z’igitondo.
Uru rubanza rwamaze guhuzwa n’urwa Ingabire Victoire watawe muri yombi mu 2025 bitewe n’uko yagarukagwaho cyane mu rubanza n’abaregwa.
Biteganyijwe ko nyuma y’iburanisha ry’ibanze ku rubanza rwa Ingabire, Ubushinjacyaha buzasobanura imiterere n’ibimenyetso by’ibyaha bumurega, bunavuge ku bwiregure bw’abandi bareganwa baburanye bahakana ibyaha bakurikiranyweho, bunatange icyifuzo cyabwo.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko abaregwa bari bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi ari nayo mpamvu ayo mahugurwa yari yateguwe hagamijwe kungura ubumenyi abazawugiramo uruhare.
Abaregwa bose bari bamaze kwiregura bahakana ibyaha ariko ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’uwo mugambi, Sibomana Sylvain, yari atararangiza ingingo zose z’ubwiregure bwe.
Biteganyijwe ko mu iburanisha ritaha, Ubushinjacyaha buzatanga icyifuzo cyabwo n’abaregwa bakagira icyo bakivugaho mbere y’uko urubanza rupfundikirwa.
Muri rusange Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n‘amategeko.
Bubarega kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga no gutangaza amakuru y’ibihuha.






Loading comments...
Tanga igitekerezo