Urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo rwatangiye ku wa 9 Kamena 2026. Yifuza kugirwa umwere, agahanagurwaho ibyaha bya Jenoside yahamijwe mu Ukwakira 2024, agakurirwaho n’igifungo cy’imyaka 27 yakatiwe.
Abacamanza batatu b’umwuga ndetse n’inyangamugayo icyenda ni bo bari kuburanisha uru rubanza, Dr. Rwamucyo akaba yaritabaje abanyamategeko barindwi nyuma yo gutandukana na babiri bamuburaniye mu rubanza ruheruka.
Uru rubanza rurimo abaregera indishyi 792 n’imiryango irindwi ihagarariye abakorewe ibyaha. Hari abatangabuhamya 69 barimo abo ku ruhande rurega, ururegwa n’inzobere, 25 muri bo bazarwitabira bakoresheje ikoranabuhanga rya video-conference.
Ubwo urubanza rwatangiraga, abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo babwiye urukiko ko umuryango CPCR washinzwe na Alain na Dafroza Gauthier wabogamye ubwo watangaga ibimenyetso bishinja umukiliya wabo, kuko ngo harimo raporo y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
CPCR ni uruhande rw’ingenzi muri uru rubanza kuko iperereza ryakozwe kuri Dr. Rwamucyo rinakamugeza mu rukiko ryashingiye ku kirego yatanze mu 2007, ubwo uyu muganga yakoreraga mu Bitaro bya Sambre-Avesnois de Maubeuge mu Bufaransa mbere yo kwimukira mu Bubiligi mu 2010.
Uyu muryango uvuga ko ufite uburenganzira bwo gutanga ibimenyetso byose wizera ko byatuma ibyaha Dr. Rwamucyo ashinjwa bigaragara, cyane ko ari urwego rwigenga rudafite aho ruhuriye na Leta iyo ari yo yose.
Mu gushimangira ko bifite agaciro, wasobanuye ko byifashishijwe guhera mu gihe cy’iperereza.
Abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo banagaragaje ko CPCR ifite ’ingengabitekerezo’, abantu ikorana na bo ndetse n’ijambo rikomeye ryagennye ikurikiranacyaha ryakozwe ku mukiliya wabo, basaba ko ibimenyetso byose byatanzwe n’uyu muryango bikurwa muri uru rubanza.
Tariki ya 2 Nzeri 2009, Urukiko Gacaca rw’i Ngoma mu Karere ka Huye rwahamije Dr. Rwamucyo icyaha cyo gushinga imitwe y’abicanyi yashyize mu bikorwa Jenoside, gutanga ibikoresho byo kwicisha Abatutsi no gushimuta abagore n’abakobwa b’Abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu, rumukatira igifungo cya burundu adahari.
Uyu mwanzuro uri mu byo urukiko ruteganya kwifashisha gusa abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo babwiye urukiko rw’i Paris ko umukono uri kuri kopi yawo utizewe, bityo ko udakwiye kwifashishwa muri uru rubanza rw’ubujurire. Bongereyeho ko imanza za Gacaca zaciwe mu buryo butubahiriza amategeko.
Umunyamategeko wa CPCR, Me Michel Laval, yagaragaje ko bitangaje kuba abunganira Dr. Rwamucyo bashaka ko ibimenyetso byatanzwe kuva mu gihe kibanziriza iperereza biteshwa agaciro, kandi mbere batarigeze babigiraho ikibazo.
Me Laval yagize ati "Sinari niteze ko uru rubanza rutangirana gushinja CPCR. Sinari niteze ko muri uru rubanza Bwana Rwamucyo ashinjwamo ibyaha, rwahita rutangirana gushinja CPCR hashingiwe ku birego byinshi mbona ko bidafite ishingiro na rito."
Uyu munyamategeko yamenyesheje Dr. Rwamucyo ko nta mpaka ku mategeko zishobora guhisha ibimenyetso ku byaha ashinjwa, ashimangira ko ikimenyetso kiruta ibindi kidashobora gusibangana ari uko kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Ntacyasibanganya imva zashyinguwemo abantu ibihumbi, ibyo bikaba ari byo Rwamucyo akurikiranyweho. Nta gishobora gusibanganya ibimenyetso by’imiryango yazimye, abagore bafashwe ku ngufu, abagabo baciwemo ibice, abana baciwemo ibice, ibihe bibi by’imivu y’amaraso u Rwanda rwanyuzemo kiriya gihe…Uko kuri ni ko kuzaba izingiro ry’urubanza rwo mu Rukiko rwa Rubanda."
Me Laval yasobanuye ko CPCR yakoze akazi gakomeye ko guharanira ubutabera, irwana ururgamba rwo kurenganura abakorewe ibyaha mu gihe cya Jenoside, ati “Icyo gihe, ba Gauthier ni bo bantu bonyine, munyumve neza, ni bo bantu bonyine biyemeje kurwanya akarengane.”
Uruhande rwa CPCR rwasabye abacamanza ko bagumisha ibi bimenyetso byose muri dosiye ya Dr. Rwamucyo kuko ari byo bizagaragaza ukuri ku byaha akurikiranyweho.
Nyuma yo kumva impande zombi, abacamanza basubitse iburanisha mu ma Saa Saba y’amanywa kugira ngo basuzume ibyifuzo by’impande zombi. Mu ma Saa Cyenda barisubukuye, batesha agaciro ubusabe bw’abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo, bagaragaza ko ibi bimenyetso byose bizagibwaho impaka mu rubanza.
Urubanza rutoroshye
Dr. Rwamucyo afite imyaka 67 y’amavuko. Yabaye Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi (CUSP) kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba inshuti y’abari muri Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga i Butare barimo Kambanda Jean wahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Mu byo ashinjwa harimo kwitabira inama zafatiwemo ibyemezo byo kwica Abatutsi i Butare, kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no gutegeka ko abakomeretse bicwa buhoro buhoro, abandi bagashyingurwa bakiri bazima hifashishijwe imashini zikora imihanda.
Umwe mu banyamategeko bunganira abaregera indishyi, Me Gisagara Richard, yatangaje ko urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo ruzaba rukomeye kuko uyu muganga iyo abonye umwamya, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buziguye.
Me Gisagara yagize ati "Ni urubanza numva rutazoroha, ni urubanza ruzaba rukomeye cyane cyane kubera ko Rwamucyo… ni umuntu ku bwanjye navuga ngo ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba ari umuntu iyo abonye umwanya, aba ashaka kwisobanura kugira ngo agaragaze ibyo yemera, uko abona Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa uko abona amateka y’u Rwanda."
Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko Dr. Rwamucyo ari umuntu "ushyigikiwe cyane. Mu rubanza rwe rwa mbere hajemo abantu benshi bamushyigikiye. Turakeka ko n’ubu hazazamo abantu benshi bamushyigikiye…Ni urubanza twiteguye nk’abahagarariye abakorewe icyaha, tukaba twariteguye bihagije.”
Alain Gauthier wa CPCR yatangaje ko Dr. Rwamucyo afite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko ari umuhezanguni ukomeye, akaba yizeye ko mu rubanza rw’ubujurire, urukiko ruzashimangira ibyaha uyu Munyarwanda yahamijwe n’igihano yakatiwe.
Yagize ati "Twiteze ko uru rubanza rushya ruzashimangira ibyaha yahamijwe. Sinizeye ko azazana mu rukiko ikimenyetso gishya kizamugira umwere."
Kuri Me Michèle Siari uri mu itsinda ry’abanyamategeko bunganira Dr. Rwamucyo, kuva na mbere hose umukiliya we yavuze ko ari umwere, bityo ko urubanza rukwiye kuzacibwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo ruzarangira tariki ya 16 Nyakanga 2026.






Loading comments...
Tanga igitekerezo