Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka y’ibihe by’imvura mu Rwanda n’amoko yayo.
Aya moko yafashaga Abanyarwanda kwita no kwigengesera ku bihe byabo kuko washoboraga kujijwa bigatuma ukora ibikorwa bitajyanye n’igihe dore ko ihinga n’ibikorwa by'ubworozi byari bifatiye runini imibereho ya buri munsi.
Imvura y'Umuhindo
Ni imwe mu mvura iranga ibihe by’ihingwa mu Rwanda. Ni yo itangira umwaka w’Abanyarwanda, ikeza imyaka idakenera imvura nyinshi kandi yerera igihe gito.
Igwa mu gihembwe cya mbere cy’ihinga gitangira muri Nzeri kigasoza mu Ukuboza.
Imvura y'Itumba
Ni imvura igwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka, ikagwa ari nyinshi, ikaranga ihinga ry’ibihingwa byerera igihe kirekire kandi bikenera imvura nyinshi. Igwa mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga gitangira muri Werurwe kigasoza muri Kamena.
Impungurabigombyi
Ni imvura igwa mu ntango za Kamena amasaka ari hafi kwera. Nk’uko izina ryayo riri, ihungura ibigombyi nk’ibyonnyi byangiza umusaruro w’amasaka, isa nk’aho isukura amasaka bagiye gutema bayasarura.
Impungiramirara
Impungiramirara, ni imvura igwa muri Kamena hagati cyangwa mu mpera zayo, ndetse hari n’ubwo igwa mu ntango za Nyakanga. Nk’uko iyo mvura bayise, inyagira imirara y’amasaka baba baratemye aryamye mu bisigati akiri ku bikenyeri byayo, kubera kuyanyagira batarayaca ngo bayakure mu bisigati, niho ikura iryo zina.
Intsindagirabigega
Ni imvura igwa isoza isarura ry’amasaka n’indi myaka yeze mu bihe by’isoza ry’itumba. Ni mu bihe abahinzi baba bamaze gusarura no kugosora amasaka, uburo, ibishyimbo bagiye kubihunika mu bigega, ari na ho ikura iryo zina.
Ni imvura igwa mu ntango za Kanama mu bihe by’umunsi mukuru w’umuganura.
Inkazabigunda
Ni imvura igwa muri Kanama hagati. Ni yo igerageza gusomya ubutaka bukoroha kuko buba bwarakakaye kubera izuba ryinshi ry’impeshyi, bityo bigafasha abahinzi kurima n’ingoga ngo babone ubuhinge buhagije butegura igihe cy’umuhindo.
Inkangabagisha
Inkangabagisha ni imvura igwa mu ntango za Nzeri kandi ikagwa ari nyinshi ndetse yikurikiranya, abari baragishe amatungo bakibeshya ko imvura y’umuhindo yahanutse bityo mu byumweru nka bibiri izuba rikongera rigacana bakicuza icyatumye bagishura.






Loading comments...
Tanga igitekerezo