Ni imvugo ikomoka ku bapadiri b’i Kabgayi bari barangajwe imbere na Musenyeri Leon Classe, ubwo bacaga umuhango w’umuganura mu wa 1924, Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe umuganura muri ibyo bihe bakamucira i Burundi.

Umuhango w’umuganura mu mateka y’u Rwanda, ukura umuzi w’amateka y’ibihe by’umwami Gihanga Ngomijana wahanze u Rwanda, ugakomereza ibirari byawo mu bamuzunguye. Abaragwa bawo bari Abatsobe bakura igisekuruza cyabo kuri Rutsobe rwa Gihanga. Gakondo yabo ni yo yabazwaga umuganura n’abahinzi bawo.

Mu bihe by’ingoma ya Ndahiro Cyamatare ya Gahima, umuganura warahwekereye bivuye ku nkurikizi za bene se barwaniye ingoma bagashyirwa bamwivuganye u Rwanda rukarara nze imyaka 11, rutagira umwami nta n’umuganura uba.

Aho Ruganzu Ndoli yimiye u Rwanda, agahangana n’abarupfakaje, yaje no kuzahura umuhango w’umuganura ushimangirwa biruseho mu murage w’amateka y’u Rwanda.

Umuhango w’umuganura mu Rwanda waje gukurwaho ku ngoma ya Musinga ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1924. Ubwo bari mu nkundura yo kurimbura burundu inkingi za mwamba zose umushinga wo kubaka u Rwanda wubakiyeho imyaka myinshi.

Abamisiyoneri b’Abagatolika, baje kurega Gashamura kuvanga amasaka n’amasakaramentu bishatse kuvuga ko Abanyarwanda n’umwami wabo Musinga batsimbaraye ku mihango gakondo irimo umuganura w’amasaka banga kuyoboka iyobakamana abazungu bazanye n’ugerageje akabivanga byombi.

Ibyo bikaba ari byo byabaye inkomoko y’iyo mvugo yo kuvanga amasaka n’amasakaramentu, kubera impamvu ikurikira.

Bimwe mu by’abapadiri bapfuye n’Abiru b’Umuganura, ni uko imihango yawo uko yategurwaga n’uko yashyirwaga mu bikorwa wasangaga bisa neza n’uko bakora umutambagiro ku munsi mukuru w’isakaramentu.

Umutambagiro w’igitenga cyuzuyemo ibinyampeke, gishagawe n’ingoma zikivugira ni kimwe mu bigaragaza ko imitegurirwe y’umuganura ihura neza n’iy’umutambagiro w’isakaramentu.

Indirimbo z’urwunge, ishusho ya Yezu na Bikira Mariya, abihayimana bayashagaye, mu mutambaguro w’intambwe idasobanya, ni byo biranga umutambaguro w’isakaramentu ku munsi mukuru waryo. Ibyo wabigereranya ugasanga bisa neza n’ibyakorwaga ku muganura.

Abihayimana ba Kiliziya Gatolika, bibazaga uburyo bazajya batambagiza isakaramentu, rikabisikana n’ibitenga bigiye mu Muganura w’ibwami, ibyo bikabayobera. Nuko umuganura bawurwara inzika kugeza ubwo bawuciye mu gihugu.

Kuva ubwo babona umuntu uvanga imvugo zidahuye, akavangavanga n’ibidasa, bakamucira umugani wagenuriwe kuri Gashamura, bagira bati “avanga amasaka n’amasakaramentu”.

Umuhango w'Umuganura niwo wahereweho abanyamadini banga ko amasaka avangwa n'amasakaramentu