{Minisitiri w’Intebe wa Australia, Julia Gillard yituye hasi mu rugendo yari yagiriye mu gihugu cy’u Buhinde, bitewe n’inkweto ndende yari yambaye.}

Yaguye wese ubwo yateraga intambwe itari nini cyane, hanyuma 'talon' y’urukweto rwe ifatwa mu byatsi nk'uko Mailonline.co.uk yabitangaje.

Iyi ni inshuro ya gatatu kuko yaherukaga kugwa hasi mu myiyerekano yari yabereye i Canberra mu murwa mukuru wa Australia mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ndetse hari hashize amezi abiri aguye na none ubwo yagendaga ku ruhimbi mu birori byari byabereye mu mujyi cya Sydney.

Ubwo hazaga abantu kumwegura, yahise ababwira ko nta kibazo afite.

Yagize ati “Nta kibazo mfite, ni uko gusa 'talon' y’urukweto rwanjye yari yafashwe mu byatsi.”

Yahise abiseka cyane, avuga ko uretse ku bagabo biyambarira inkweto zo hasi buri gihe, abagore bo baba bafite ibyago byinshi iyo bambaye inkweto nk’izo ndende.