Ni tegeko ryatangiye gukoreshwa ku wa 10 Gashyantare 2026.

Iri itegeko rishya ryashyizweho nyuma y’uko hari imbwa yamaze imyaka 10 iba mu irimbi rya São Paulo aho nyirayo yari yarashyinguwe, gusa yaje kugongwa n’imodoka mu 2021 irapfa.

Itangazamakuru ryo muri Brésil ryatangaje ko iyo mbwa yahawe izina rya Bob Coveiro, yitabiriye umuhango wo gushyingura nyirayo mu irimbi rya Taboão da Serra, yanga kuhava ndetse ni yo umuryango wa nyirayo wageragezaga kuyisubiza mu rugo yarangaga ikahagaruka.

Nyuma bahitamo kuyubakira inzu yo kubamo muri iryo rimbi kugeza ipfuye, aho yashyinguwe iruhande rwa nyirayo.

Umwe mu banditse iri tegeko, Eduardo Nóbrega, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Icyatangiye nk’inkuru y’urukundo n’ubudahemuka cyahindutse politiki rusange.”

Umuryango uharanira uburenganzira bw’inyamaswa muri Brésil witwa Patre, watangaje ko wateguye ibikorwa byo kubakira ikibumbano iyi mbwa yigaruriye imitima y’abantu benshi bayimenye.

Ikigo Pet Brasil Institute kigaragaza ko Brésil ari igihugu cya Gatatu ku Isi mu kugira amatungo menshi yo mu rugo kuko agera kuri miliyoni 160.

Muri Brésil hashyizweho itegeko ryo gushyingura imbwa hafi ya ba nyirazo